Huye: Meya n’abamwungirije begujwe

Njyanama y’akarere ka Huye yeguje abari bagize komite nyobozi y’ako karere, ni ukuvuga Meya n’abamwungirije.

Aya ni amakuru agera kuri The Source Post mu gihe hirya no hino biri guhihwiswa ko hari abandi bashobora kwegura nyuma y’abandi mu turere dutandukanye bagiye begura cyangwa bakeguzwa. Ibyo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka yita intambwe imaze guterwa muri demokarasi.

Uturere duhwihwiswa ni Kayonza na Nyaruguru.

Kayiranga Muzuka Eugene ni umwe mu bayobozi bari bamaze igihe ku buyobozi bw’uturere mu Rwanda.

Inkuru irambuye mu kanya…..