Iyegura ry’aba Meya rirasatira utundi turere

Imvugo kwegura kwa Meya mu Rwanda ntikiri inkuru, kuko inkuru ari igishya. Ahubwo akarere runaka byabayemo niyo nkuru.

Inkundura yo kwegura no kweguza ikomeje kumvikana yahereye mu ntara. Nyuma haje gukurikiraho Umujyi wa Kigali, aho uwari umuyobozi wawo Nyamurinda Pascal yeguraga ku bushake bwe.

Kuva amatora y’Abayobozi b’Uturere yaba muri Gashyantare 2016 kugeza ubu, muri 30 bari batorewe manda y’imyaka itanu, abayobozi b’uturere 11 ntibakiri kuri iyo myanya.

Mu kwegura babimburiwe na Udahemuka Aimable wayobora akarere ka Kamonyi. Uyu muyobozi yeguye nyuma y’amezi 6 tariki ya 20 Kamena 2017.

Abayobozi bamaze kwegura cyangwa kweguzwa ni abo mu turere twa Kamonyi, Nyabihu, Nyamagabe Gicumbi,Rusizi, Ruhango, Nyagatare, Kirehe, Bugesera na Huye.Iyi nkundura iri kugana ku musozo.

Muri rusange kugeza tariki ya 28 Gicurasi 2018, abayobozi b’Uturere umunani n’uw’Umujyi wa Kigali n’ababungirije (Vice mayors) umunani ntibakiri mu mirimo bari baratorewe kumaramo imyaka itanu, bashoboraga kongera kwiyamamariza nyuma yayo undi mwaka umwe.

Amakuru agera kuri The Source Post aragaruka ku bandi bayobozi bo mu turere dutandukanye bagomba kwegura cyangwa kweguzwa nyuma yo gutererwa icyizere n’abagize inama njyanama zatwo.

Mu mujyi wa Kigali ni akarere kamwe ka Kicukiro kagarukwaho. Mu ntara y’Amajyepfo ni mu turere twa Gisagara na Nyaruguru, mu gihe mu ntara y’Amajyaruguru ari mu karere ka Burera. Mu ntara y’i Burasirazuba ni mu karere ka Kayonza hiriwemo inama ishobora gufatirwamo iki cyemezo.

Mu turere dutandukanye hagiye havugwa imikorere mibi irimo imicungire mibi y’umutungo wa leta, ibibazo bigaragazwa n’abaturage n’ibindi

Ukwegura kw’abayobozi hari bamwe babibonamo nk’ikibazo gikomeye mu gihe hari abandi babibona ukundi. Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka aherutse kuvuga ko kwegura kw’abayobozi bishobora kuba bigaragaraza hatewe intambwe muri demokarasi. Iyi nkundura irarangirana n’iki cyumweru.

Ntakirutimana Deus