Rwamagana: Umugabo w’imyaka 58 yateye inda umwana w’imyaka 12

Umugabo wari umucuruzi mu karere ka Rwamagana yateye inda umwana w’imyaka 12 wari utangiye amashuri yisumbuye. Amaherezo y’uyu mwana yaje kuba ayahe?

Mu gihe hari abangavu baterwa inda bakanabanduza virusi itera Sida, uyu mwana we yagize amahirwe yo kutandura Sida, ariko aterwa inda nk’umwe mu bangavu basaga ibihumbi 17 na 500 batewe inda zitateguwe hirya no hino mu gihugu nk’uko imibare yatangajwe na leta y’u Rwanda ibigarukaho.

Uyu mukobwa yabayeho mu buzima bubi, nyuma afashwa n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu, Cladho asubira ku ishuri anafashwa kurera umwana we. Iyi mpuzamiryango yaje gushakira uyu mwana umunganira mu mategeko maze uyu mugabo araburanishwa ahanishwa igifungo cya burundu!

Uru ni urugero rutangwa na Murwanashyaka Evariste, Umukozi wa Cladhoushinzwe kwita ku burenganzira bw’abana uvuga ko batazahwema guhangana n’ikibazo cy’abana baterwa inda n’abahohoterwa muri rusange. Yabitangaje ku wa Kane tariki ya 31 Gicurasi 2018, ubwo yaganirizaga abana bo mu Rwunge rw’amashuri Remera Protestant ku bufatanye bwa Cladho na polisi y’u Rwanda. Ni nyuma yuko iri shuri riherereye mu karere ka Kicukiro rigaragayemo abana batatu batwaye inda biga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye.

Murwanashyaka avuga ko usanga aba bangavu baterwa inda n’abantu bakuze harimo n’abasaza.

Ati “Imibare igaragaza ko abatewe inda bagera kuri 98% bazitewe n’abantu barengeje imyaka 25. Umukuru mu bahohoteye aba bangavu[mu bamenyekanye] afite imyaka 58 yayiteye ufite 12.”

Abatewe izi nda kandi bagizwe na 49% bigaga mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12.

Abahuye n’ibi bibazo kandi ngo bagiye bahura n’ibindi birimo kuva mu ishuri, kwirukanwa mu rugo, kugorwa no kurera abana bagenzi babo n’ibindi. Asaba ababyeyi gufashw abo bana bakarindwa guhura n’ibyo bibazo, kuko ngo n’ubundi usanga ari ba nyirabayazana kuko ngo ababyeyi bagera kuri 60% kuko batita ku bana babo n’uruhare rwabo muri ibyo bibazo rungana na 60%.

Ikindi avuga kibabaje ni uko ngo kugeza ubu nta bagabo 1000 bari bakurikiranwa n’ubutabera kuko ngo habuze ibimenyetso. Usanga bihishwa n’abana ubwabo, ababyeyi babo n’abandi baba bafite amakuru.

Akomeza yibutsa ko uwamenye ayo makuru ntayatange ku bushake ahanishwa igifungo cy’amezi 6, kandi ko buri wese yagihabwa kabone n’iyo ari umubyeyi w’uwahohotewe.

Umuvugizi wa polisi mu Mujyi wa Kigali Supt Richard Hitayezu akangurira uru rubyiruko gukora ibishoboka bakirinda ababashuka kuko baba bagamije kubangiriza ubuzima.

Ati ” Uwahohoteye umwana akamutera inda, niyo agerageje kumufasha abikora amezi nk’atatu, nyuma akumva ari umugogoro agakoresha uko ashoboye ngo ntazongere kubikora, akimuka aho yari atuye[akava nk’i Kigali akajya gutura i Musanze].”

Uru rugero arutanga agaruka ku bijyanye no gutanga amakuru haba ku bana, ababyeyi n’abandi bose bafite amakuru. Yerekana ko umugabo wateye inda umwana wabo nibamuhishira bizarangira gufasha uwo mwana abifata nk’umugogoro agahunga.

Yeretse aba banyeshuri ko bakwiye guhakanira ababashuka kuko inkurikizi(ingaruka) zabyo aribo zigeraho. Izo zirimo kubaho nabi, gutakaza amahirwe yari afite n’ibindi.

Ati “Ejo hawe hari mu biganza byawe….mukwiriye kwirinda ababashuka bagamije kubangiriza ejo hazaza.”

Mu guhangana n’iki kibazo ngo hakenewe ubufatanye bw’abaturage na polisi mu gutanga amakuru kandi ku gihe. Polisi kandi ngo yatangije icyumweru cyo kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo harimo irikorerwa abana.

Akarere ka Kicukiro kaza imbere mu kugira abangavu benshi bagiye baterwa inda mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’iki kigo, Nkurikiyumukiza Edouard avuga ko bazakomeza gukangurira aba banyeshuri ibijyanye no kwirinda ababashuka, dore ko nta cyiza baba babashakira.

Ntakirutimana Deus