“Yarenzwe n’ibibazo” asaba gufungwa umupolisi aramufasha

Umupolisi wari mu kazi ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus aremeye umuturage wari mu muhanda.

Ni amakuru The Source Post ikesha ibyanditswe ku rukuta rwa Facebook rw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice. Yanditse ko atunguwe n’ibyo umupolisi akoreye umuturage.

Yanditse ko mu gihe polisi yatangiraga abantu, umugabo wari ugezweho yamubajije ajo agiye, undi amubwira ko agiye guhaha. Umupolisi yamusabye kumwereka amafaranga, undi avanamo inoti ya 500 arayimwereka.

Umugabo ngo ageze imbere yabaye nk’usubira inyuma, abwira umupolisi ati ” N’ubundi nimumfunge ntabwo aya 500 Frw agaburira abana 7 n’umugore.”

Uwo mupolisi ngo yahise amushyira ku ruhande, aramuganiriza, arangije afata inoti y’ibihumbi 5 frw ayiha uwo mugabo.

Aha niho Jean Maurice ahera ashimira uwo mupolisi. Agira ati “Uyu mupolisi ntamenye izina ndamwubashye.”

Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Mata 2020, mu karere ka Kicukiro mu muhanda ugana ku ishuri Saint Joseph hagati ya saa tatu na saa yine z’igitondo.

Ku rukuta rwe rwa facebook, abantu batandukanye banditse bashimira uyu mupolisi igikorwa cyiza yakoze. Bamwe bavuze ko yakoze igikorwa cyiza, abandi bamusabira umugisha mu gihe hari n’abasaba Imana kumusubiza ayo yavanye.

Ku rukuta rwa Uwera Jean Maurice

Leta y’u Rwanda ishishikariza abaturage gufashanya muri ibi bihe abaturage bari mu ngo mi rwego rwo kwirinda icyorezo cya coronavirus. Ku bijyanye n’iyi ngano y’amafaranga uyu mupolisi yatanze, ukurikije ingano yayo ni inshuro 14 z’ayo umupolisi muto ahembwa nkuko biri mu Iteka rya Perezida No 001 ryo ku wa 14/01/2016 ryasohotse mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda kuwa 18/01/2016, rigena imishahara y’abapolisi, rigena ko umuto (police constable) ahembwa amafaranga 70, 799 ku kwezi.

Mu bihe bitandukanye, polisi y’u Rwanda yagiye ishimirwa n’abantu batandukanye biciye mu mafoto bajya babona agaragaza ibikorwa byabo. Urugero ni ayagaragaye bambutsa abama bato babafashe amaboko, bambutsa abafite intege nke n’ubumuga n’ibindi bikorwa. Abanyarwanda ariko ntibabura no kugaya abakora bagaya, ndetse bamwe bakabaregera inzego zibashinzwe.

Hejuru ku ifoto: Ikirango cya polisi

Ntakirutimana Deus