Aho u Bushinwa buhagaze ku Banyafurika bahohoterwayo kubera Covid 19

Abanyafurika bavuga ko bakomeje guhohoterwa mu mujyi wa Guangzhou mu majyepfo y’u Bushinwa, iki gihugu kivuga ko cyahagurukiye iki kibazo cyari cyanahagurukije Isi.

Abanyafurika baba mu Bushinwa bavuga ko bahohoterwa, birukanwa mu mazu, bashyirwa ahantu ha bonyine ku ngufu no gupimwa mu kivunge indwara ya Corona nta bushake bwabo. Ni mu gihe u Bushinwa bwafashe ingingo yo kurwana n’abinjiza icyo cyorezo bavuye ahandi.

Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ku wa Gatandatu wahuye n’umwe mu bahagarariye inyungu z’u Bushinwa, urigezaho amakenga ku bikorerwa Abanyafurika muri icyo gihugu. Leta zunze ubumwe z’Amerika nayo yatangaje ko hari urwango ku banyamahanga b’Abanyafurika bikorwa n’abategetsi b’u Bushinwa nkuko VOA dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Raporo za mbere z’ibyo bikorwa bigayitse zagiye ahabona inyuma y’aho abategetsi mu mujyi wa Guangzhou batangaje ko abantu umunani basanze baranduye Corona basanze barabaye mu gice cy’uwo mujyi wuswe “Little Africa” cyangwa “Ka Afurika Gato”. Batanu muri bo ni Abanyenijeriya bashinjwa kurenga ku amategeko yo kuguma mu ngo zabo , bajya muri resitora n’ahandi hahurira abantu benshi.

U Bushinwa bwiyemeje kwisubirako ku bibi bukorera aba banyafurika. Bibaye nyuma yuko amahanga ateje ubwega kuri iki kibazo.

Ntakirutimana Deus