Uwahamwe no kwica perezida wa mbere wa Bangladesh yishwe amanitswe

Uwahoze ari umusirikare wahamwe no kwica mu 1975 uwaharaniye ubwigenge bwa Bangladesh, yishwe.

Abdul Majed yishwe amanitswe mu murwa mukuru Dhaka nyuma yaho gusaba imbabazi kwe kuri perezida guteshejwe agaciro muri iki cyumweru.

Yatawe muri yombi ku wa kabiri nyuma yo kumara imyaka 25 yihishahisha kubera kwica Sheikh Mujibur Rahman waharaniye ubwigenge bwa Bangladesh.

Rahman – se wa Sheikh Hasina, Minisitiri w’intebe wa Bangladesh uriho muri iki gihe – yishwe mu ihirikwa ku butegetsi ryakozwe n’igisirikare mu mwaka wa 1975, ari kumwe na benshi mu bo mu muryango we.

Urupfu rwe rwabaye hashize imyaka ine Bangladesh ibonye ubwigenge kuri Pakistan yayikolonizaga.

Majed yakomeje kuba mu gihugu nyuma y’iyo ‘coup d’état’, ariko byemezwa ko yahungiye mu Buhinde mu mwaka wa 1996 ubwo Madamu Hasina yatorerwaga kuba Minisitiri w’intebe.

Leta ye yasheshe itegeko ririnda abishe se kugira ngo ntibakurikiranwe mu nkiko, nuko mu mwaka wa 1998 Majed n’abandi basirikare babarirwa mu icumi bakatirwa igihano cy’urupfu.

Mu mwaka wa 2009, urukiko rw’ikirenga rwashimangiye uwo mwanzuro w’urukiko ndetse batanu muri abo bahamwe no kumwica baza kwicwa nyuma yaho gato.

Majed yatawe muri yombi nyuma yaho mu kwezi gushize kwa gatatu asubiye muri Bangladesh

Inkuru ya BBC