Kagame yagiye kwirebera ibikorwa n’itsinda rirwanya Coronavirus

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasuye itsinda rihuriyemo abantu 400 bo mu nzego zinyuranye bakora ibikorwa bigamije kurwanya no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19.

Ni itsinda rikorera muri KCEV ahahoze Camp Kigali mu mujyi wa Kigali.

Umukuru w’Igihugu yashimiye abari muri iri tsinda bose ku bw’umuhate bakomeje kugaragaza mu kurwanya icyorezo cya COVID19, abasezeranya ko Guverinoma itazahwema kubatera ingabo mu bitugu.

Kagame yavuze ko akazi kakozwe kagaragarira buri wese ndetse ko n’imibare ibigaragaza, aho yashimangiye ko iyo abantu batubahiriza ingamba zashyizweho bitari kugerwaho nkuko bigaragara kuri twitter ya RBA.

Abagize iri tsinda

Iri tsinda rimaze kugira uruhare mu gushakisha abantu bagiye bahura n’abanduye iyi ndwara, bakabakurikirana basanga baranduye bagafashwa kugezwa mu bigo bibitaho ku buntu. Ubufatanye bw’iri tsinda ryatumye abantu basaga 8000 basuzumwa iyi ndwara mu bizamini bisaga ibihumbi 11 byafashwe.

Ntakirutimana Deus