Coronavirus yarenze i Kigali , i Gicumbi batandatu banduye barashyira benshi mu kato

Abayobozi n’abaturage bo mu karere ka Gicumbi byatangajwe ko bashyirwa mu kato nyuma yuko hatahuwe abantu 6 banduye coronavirus.

Iyi mibare yatangajwe n’umuyobozi w’ibitaro bya Byumba, Dr Ntihabose Corneille mu kiganiro yagiriye kuri Radio Ishingiro ku gicamunsi cy’uyu munsi tariki 11 Mata 2020.

Avuga ko abantu 6 basuzumwe bagasanga baranduye iyi ndwara barimo umushoferi w’akarere ka Gicumbi wakoraga muri iyi minsi, bityo bigatuma bamwe mu bayobozi bo muri ako karere no mu mirenge ndetse na ba bashyirwa mu kato.

Abandi bayanduye barimo umuyobozi wa I&M Bank, mu rugo rwe handuye abantu 4. Uwundi wayanduye ni umuntu wari uvuye ku mupaka wa Gatuna ariko we yari asanzwe mu kato, ariko ngo abahuye na we barimo abaganga n’abamuhaga ibyo yakeneraga nabo bashyizwe mu kato.

Ni ubwa mbere hatangajwe abantu banduye ku buryo hari ababamenya, ariko Dr Ntihabose yabanje kwisegura avuga ko agiye kuvuga imwe mu myirondoro y’abanduye kugira ngo abahuye nabo bahamagare inzego z’ubuzima kugirango basuzumwe.Ati “ Mu mbabarire ntago njyiye kwica amabwiriza y’ikiganga adusaba kugira ibanga.Hano ni ukuramira ubuzima bw’abaturage miliyoni 12 by’umwihariko ubuzima bw ‘abaturage ibihumbi 440 b’akarere ka Gicumbi”.

Akomeza agira ati”:Dufite abantu batandatu bamaze kwandura,Hari umuntu umwe twafatiye i Gatuna wari waragiriye ingendo mu karere dusanga yaranduye,abandi ni umuryango w’abantu bane barimo umuyobozi wa I&M Ishami rya Gicumbi uwaba yarahuye nabo yabitubwira akaduhamagara tukaza kumureba, undi wa Gatandatu ni umushoferi witwa Gatoto utwara imodoka y’akarere uwaba yarahuye nawe harimo abo bakunda gusabana,abakozi b’akarere, aba Dasso n’abandi nawe yaduhamagara”.

Muri aka karere hari ahantu hahurira abantu benshi bashobora kwandura ku bwinshi iyi ndwara, barimo impunzi z’abanyekongo ziri mu nkambi ya Gihembe.

Uyu muyobozi w’ibitaro bya Byumba arasaba abantu bose baba barahuye n’aba bantu kubimenyekanisha vuba bagashyirwa mu kato ubundi bagasuzumwa ababa baranduye bakitabwaho kandi, akibutsa ko byose bazabikorerwa ku buntu.

Kugeza uyu munsi mu Rwanda abantu 118 bamaze gutangazwa ko banduye iyi ndwara, aho abagera kuri 18 bamaze gukira bakaba baratashye. The Source Post ntiramenya niba aba 6 bari muri iyi mibare yatangajwe y’abanduye.

Ntakirutimama Deus