Tariki 10 Mata 1994: Abarindaga perezida biraye mu barwariye muri Faisal barabica
Tariki nk’ iyi ya 10 Mata muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ubwicanyi bwarakomeje mu buryo bukomeye, kuri iyi tariki yakoranwe ubukana bukomeye.
Icyo gihe abasirikare barindaga Perezida Juvenal Habyarimana barashe ibisasu bikomeye ku Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, bica abarwayi 29, abandi bagera kuri 70 barakomereka.
Abatutsi barenga 7564 biciwe muri kiliziya ya Gahanga mu yahoze ari komine kanombe na ho abandi batutsi barenga 2522 bicirwa i Karembure muri Gahanga. Ibi bitero byahitanye aba bose byari biyobowe n’uwari wungirije burugumesitiri wa kanombe, ari kumwe na Konseye wa segiteri Gahanga witwaga Buregeya , Kimonyo François, abasirikare barindaga ikiraro cya kanzenze n’abasirikare babahaga ku musozi wa Rebero.
Kuri iyi tariki kandi abarindaga Perezida Habyarimana barashe ibitaro byitiriwe Umwami Faysal bakoresheje intwaro ziremereye za Rokete (Rockets) bica abarwayi 29, bakomeretsa n’abandi barenga 70.
Abatutsi bari bahungiye mu biro bya komine Gashora n’abari muri ISAR karama, ubu ni mu murenge wa Rilima, akarere ka Bugesera, barishwe.
Kuva 10 kugeza 15 Mata 1994, Abatutsi bajyanywe aho ingabo zirinda umukuru w’igihugu zabaga ku kimihurura mu nzu ya CND maze bicirwayo. Abatutsi bari bahungiye mu bitaro bya Kiziguro barishwe, ubu ni mu karere ka Gatsibo
Abatutsi bari bahungiye ku ishuri ribanza rya Gikumba, muri Bumbogo barishwe .
Abatutsi barenga 14,500 bari bahungiye mu nzu ya MRND barishwe habasha kurokoka 2 gusa, bakaba barishwe n’interahamwe zari ziturutse mu ma komini ya Giciye na Ngororero yo ku Gisenyi.
Ambassade ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yafunze imiryango yayo i Kigali maze ambasaderi Rawson n’abakoraga muri iyo ambasade 250 bisubirira iwabo.
Abatutsi bari bahungiye mu Gatsata ku bigega bya peteroli barishwe, imibiri y’Abatutsi n’inkomere barenga ibihumbi 10 bakuwe ku mihanda ya Kigali bajyanwa mu bitaro.
Abatutsi basaga ibihumbi 10 biciwe muri kiliziya Gatolika ya Ruhuha no muri komine ziyikikije zirimo Ngenda na Bugesera.
Impuzamugambi n’interahamwe bishe abatutsi basaga ibihumbi 10 bari bahungiye muri komine Gashora no ku biyaga bya Rumira na Kodogo muri Bugesera.
Batayo y’ingabo za RPF -Inkotanyi zivuye i Byumba, bageze muri CND kugira ngo bafashe ingabo zari zihari gukomeza kurokora Abatutsi barimo bicwa.
Abatutsi 100 bari mu bitaro bikuru bya Kigali bishwe n’ingabo za Leta yari iriho icyo gihe.
Abatutsi benshi ba Kangazi muri Nkanka (Cyangugu) batawe mu kiyaga cya Kivu.
Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ba Ntura i giheke muri Cyangugu.
Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Ntendezi.
Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Musasa mu gasanteri ka Ruli mu karere ka Gakenke.
Habaye ubwicanyi bwakorewe Abatutsi i Rwankuba, ubu ni mu murenge wa Rushashi mu karere ka Gakenke.
Ntakirutimana Deus