Amb. Nduhungirehe Olivier yirukanwe muri Guverinoma

Amb. Nduhungirehe Olivier wari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba yirukanwe ku mwanya yari ariho.

Uyu mugabo wabaye amabasaderi w’u Rwanda muri Loni yirukanwe kuri uyu mwanya uyu munsi kuwa Kane tariki 9 Mata 2020. Yazize imikorere yakunze kumuranga yo gushyira imbere imyumvire ye aho gushingira kuri politiki za leta mu kazi yari ashinzwe.

Ni umwanya yakuweho na Perezida wa Repubulika nkuko abyemererwa n’itegeko nshinga.

Inyandiko ibitangaza

Nduhungirehe ni uwo mu ishyaka PSD. Yari azwi cyane nk’umwe mu bayobozi bakunda gukoresha imbuga nkoranyambaga. Yakunze kumvikana nk’umufana wa Mukura Victory Sports mu bijyanye na siporo. Uyu mugabo kandi yumvikanye kenshi mu bijyanye no gusaba ko amahanga yatsinsura umutwe wa FDLR mu myaka yashize ubwo yari muri Loni. Muri iyi minsi yagaragaye cyane mu biganiro byahuzaga u Rwanda na Uganda ku kibazo cy’abanyarwanda bahohotererwaga muri icyo gihugu.

Amwe mu mateka ye

Amb. Olivier Nduhungirehe azuzuza imyaka 45 tariki ya 13 Nzeri 2020. Imfura ye ifite imyama 13 ni umuhungu ukurikirwa n’umukobwa wa 11.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza (Masters) muri Gestion fiscale yavanye muri Kaminuza ya ULB ( Universite Libre de Bruxelles-Institut Solvay). Afite kandi Impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (Licence) mu mu mategeko yayiherewe muri UCL (Université Catholique de Louvain) .

Yabaye umujyanama w’umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda no guteza imbere ishoramari muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, akomereza muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi..

Yigishije kandi muri Kaminuza eshatu nk’umwarimu udahoraho (Professeur visiteur), aho amasomo ajyanye n’ibyamategeko, muri ULK, Kaminuza y’Abadivantisite na Kaminuza y’i Kabgayi.

Nyuma yaje kujya mu kanama gashinzwe kuvugurura amategeko y’ubucuruzi ( Cellule de forme du droit des affaires/Business Law Reform Cell) muri Minisiteri y’Ubutabera, aho yavuye ajya muri Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia, ari umujyanama wa mbere kuva mu mwaka wa 2007 kugeza muri 2010.

Avuye muri Ethiopia yagiye gukorera muri Ambasade y’u Rwanda i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari umujyanama wa mbere wa Ambasaderi. Yari afite umwanya bita “Deputy permanent Representative et Permanent Mission of Rwanda to the United Nations”.

Yagarutse mu Rwanda muri Gicurasi 2015 agizwe umuyobozi mukuru w’agateganyo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe imiryango mpuzamahanga, aho yavuye ajya kuba ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi aho yabaye igihe kinini.

Mu myaka ibiri n’igice ishize yari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ushinzwe ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba.

Ntakirutimana Deus