Ikiduhangayikisha ni uko iyo ubonye abanduye iyo virusi, haba hari abandi babashamikiyeho-Dr Nsanzimana

Ukwezi kurarengaho iminsi itarenzeho 3 mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa Coronavirus, inzego z’ubuzima zivuga ko zikurikije imibare y’ababonetse hari impuzandengo basanze babona ku munsi, inajyana n’abantu bashya banduye bakiboneka.

Tariki 13 Werurwe 2020, hari abaraye bamenye ko mu Rwanda hari umuntu wa mbere wanduye coronavirus. Bukeye tariki 14 byatangarijwe abanyarwanda ko umuntu wa mbere yagaragaye, ni umuhinde wari uvuye Mumbai mu Buhinde. Dr Sabin Nsanzimana mu kiganiro aherutse kugirana na RBA avuga uko iyi mibare iteye kugeza ubu.

Agira ati “Buri munsi tubona impuzandengo y’abantu bane banduye coronavirus, ni ikigereranyo kuko hari ununsi tubona benshi, hari n’ubwo tubona bake hari n’igihe tutabonye umuntu n’umwe.”

Akomeza avuga ko igihangayikishije ari uko hakiboneka abantu bake banduye. Ati “Ikiduhangayikisha ni uko iyo ubonye abanduye iyo virusi, haba hari abandi babashamikiyeho, nabo tukabashaka.”

Kuwa mbere w’iki cyumweru abanduye iyi ndwara bari bamaze kuba 126, uyu munsi ni 136 barimo 54 bakize, abo inzego z’ubuzima zimaze kubona ni abasaga 2400 bafite aho bahuriye n’abantu 126 bari bamaze kuboneka ko banduye iyi ndwara nyuma y’ukwezi mu Rwanda hagaragaraye umurwayi wa mbere. Abo ngo barakurikiranwa, hari abo basanga bataranduye, cyangwa bigasaba kumukomezanya harebwa ko atayanduye akaba yanayanduza n’abandi. Iyo umwe agaragaye ko yanduye ubwo nawe afungura umuryango w’abandi bamushamikiyeho bityo bityo.

Dr Nsanzimana avuga ko urugamba rugikomeje n’ubwo hari ishusho nziza kuko virusi yaturutse ku bantu bari bavuye mu bihugu yari irimo, abenshi bari bayifite binjiye mu gihugu barimo gukira, abayanduye bayikuye kuri abo ngabo, nibo bari kuboneka.

Avuga ko intsinzi izaboneka igihe bazaba baangije kwita ku bayanduriye aha n’abo bayanduje “tuzaba tuvuga ngo turi kwerekeza aho tuyitsinda mu gihugu cyacu.”

Ku bijyanye no kubona abarwayi avuga ko hari igihe babonye abantu 17 ku munsi haciyemo 3 babona abandi 13, nibwo babonye imibare myinshi ku munsi umwe. Byari bishingiye ku gikorwa cyo gupima abantu benshi.

Ibyo ngo bizaba igihe bazaba baramaze gupima abantu benshi. Ati “Aho tuzaba twamaze gupima benshi bashoboka nta n’umwe tukibona nibwo bizaba ari inkuru nziza. Twizere ko mu minsi iri imbere hari impinduka nziza.”

Avuga ko biterwa nuko abantu baba mu ngo ku buryo ufite indwara atayanduza abandi benshi, ahubwo akaba yayanduza abo mu rubo bake byoroshye ko bakwitabwaho, kurenza ko atayanduza sitade, isoko cyangwa abandi bateraniye ahantu ari benshi.

Manzi Oremus