Yakize Covid-19 ku myaka 113

Umukecuru w’imyaka 113 bivugwa ko ariwe muntu mukuru muri Espagne yakize icyorezo cya Coronavirus yari amaze iminsi arwaye nk’uko abategetsi babitangaza.

Maria Branyas bamusanzemo iyi ndwara nyuma gato y’uko iki gihugu kinjiye mu bihe bidasanzwe byo guhagarika ibikorwa byose mu gihugu.

Nyuma y’ibyumweru ari mu kato, afite ibimenyetso bimwe na bimwe nabwo byoroheje by’iyi virus, Maria yarakize.
Maria yabayeho no mu gihe cy’icyorezo cy’ibicurane kibasiye Isi mu 1918-19, mu ntambara y’imbere muri Espagne mu 1936-39 ubu akaba arokotse na coronavirus.
Umukobwa we yatangaje kuri Twitter ko nyina ubu ameze neza.

Maria yavukiye muri Mexico mu 1907 ajya kuba muri Amerika n’umuryango we akiri umwana.

Mu ntambara ya mbere y’Isi nibwo yaje kuba muri Espagne muri Catalan azanye na se wari umunyamakuru w’umusipanyole.

Yabyaye abana batatu umwe muri bo aherutse kuzuza imyaka 86. Afite abuzukuru 11, umukuru muri bo afite imyaka 60 , afite n’abuzukuruza 13.

Umwaka ushize yabwiye ikinyamakuru La Vanguaridia ati: “Nta kintu nakoze nabayeho gusa”.

Inkuru dukesha BBC.