Akarere ka Musanze kahagaritse ku mirimo ba Gitifu na Dasso bagaragaye bakubita abaturage

Ubuyobozi bw’akarere Ka Musanze bwahagaritse ku mirimo abanyamabanga nshingwabikorwa babiri na ba dasso babiri bagaragaye bakubita abaturage.

Ubuyobozi bw’aka karere bubicishije kuri twitter bwagize buti “Nyuma y’amakuru ajyanye no gukubita abaturage mu Murenge wa Cyuve,ubuyobozi bw’akarere ka Musanze bwahagaritse ku mirimo by’agateganyo ababigizemo uruhare, bakomeje gukurikiranwa n’Inzego zibishinzwe.”

Aba bayobozi batawe muri yombi n’urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha rwagize ruti “Uyu munsi RIB yafunze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze, Sebashotsi Gasasira Jean Paul; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas, ba DASSO Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Sylvain. Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa Dushime Jean Baptiste na Nyirangaruye Uwineza Clarisse. Ubu bafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Muhoza mu gihe hakorwa dosiye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irongera kwibutsa ko gukubita no gukomeretsa ari icyaha gihanwa n’ingingo y’ 121 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Aba bayobozi bakubise abaturage babaziza kutambara agapfukamunwa ndetse no kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Video ibigaragaza

Amafoto

Ntakirutimana Deus