Kabuga Felicien ukekwaho uruhare muri jenoside yatawe muri yombi

Kabuga Félicien washakishwaga ashinjwa kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi yafatiwe mu Bufaransa.

Kabuga akekwaho uruhare muri jenoside, aho yatanze inkunga nini yaguze ibikoresho byifashishijwe muri jenoside nk’uwari hafi n’ubutegetsi bushinjwa gukora no gutegura jenoside. Mu bihe byashize yagiye avugwaho kugira uruhare mu kwicisha abashakaga kumufata.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Ibuka Nephtl Ahishakiye, avuga ko Kabuga yagize uruhare mu mugambi wo gutegura jenoside no kuyishyira mu bikorwa. Ati ” Byari ishavu n’agahinda gakomeye kubona muri iyo myaka yose 26 atari yagatabwa muri yombi. Ni ikintu gishimishije.”

Akomeza avuga ko bifuza ko aza kuburanishirizwa mu Rwanda ati “Bwaba ari ubutabera ubugira kabiri igihe yazanwa mu Rwanda akaburanishirizwamo, ushaka gukurikirana urubanza rwe akarujyamo, ryaba ari isomo ku bandi bakoze jenoside, cyaba ari ikintu gishimishije kandi dusaba ubutabera bw’u Bufaransa.

Perezida wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Bizimana Jean Damascene avuha ko itabwa muri yombi rya Kabuga rikwiye kwereka n’abandi bayikekwaho bakihishahishe ko bazafatwa.

Ati “Nabo iherezo ubutabeza buzabageraho.”

Umuvugizi w’ubushinjacyaha Faustin Nkusi avuga ko impapuro zimuta muri yombi zavugaga ko agomba kuburanishwa n’urukiko mpanabyaha rwa Arusha (ubu rwasimbuwe n’urundi rwego) ariko ngo byaba byiza rwumvikanye n’u Rwanda rukamwohereza akahaburanishirizwa kuko ubutabera bwaho bufite ubushobozi bwo kumuburanisha.

Kabuga yafashwe n’u Bufaransa mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 16 Gicurasi, hafi n’umujyi wa Paris ahitwa Asnières-sur-Seine. Uyu mugabo w’imyaka 84 yari yariyise amazina y’amahimbano.

Ntakirutimana Deus