Prof Laurent Nkusi yitabye Imana

Prof. Laurent Nkusi, umwarimu n’umushakashatsi w’inararibonye,wakoze imirimo itandukanye muri leta y’u Rwanda yitabye Imana.

Nkusi w’imyaka 70, wavutse tariki 20 Werurwe 1950 yari arwariye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal i Kigali, aho yatabarukiye ahagana saa munani z’ijoro tariki 18 Gicurasi 2020.

Yatanze umusanzu we nu mirimo ikomeye yagiye ashingwa mu Rwanda. Yabaye Minisitiri ushinzwe ubutaka nyuma agirwa ushinzwe itangazamakuru mu myaka 2000-2008.

Azwi kandi nk’umwarimu muri kaminuza wabimazemo igihe kirekire. Afite impamyabushobozi gaheraheza mu by’indimi n’ubumenyamuntu. Yabaye umuyobozi wungirije wa kaminuza yitwaga INATEK, ushinzwe amasomo kuva mu mwaka w’2009 kugeza mu 2011. Nyuma yabaye umusenateri uhagarariye amashuri makuru na za kaminuza, umwanya yavuyemo manda ye irangiye umwaka ushize wa 2019.

Nkusi yize amashuri abanza i Huye, yiga ayisumbuye i Nyanza akomereza muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare. Nyuma yakomeje mu Bufaransa, agaruka mu Rwanda atangira kwigisha muri kaminuza nkuru y’u Rwanda kuva mu 1976 kugeza mu 2000.

Ni umwe mu bagize uruhare rukomeye mu gukora ubushakashatsi kuri jenoside yakorewe abatutsi, atiganda mu gutanga ubumenyi ku mateka y’u Rwanda kugeza mu 1994. Inyandiko zitandukanye zigaragaza ko ashimirwa umusanzu ukomeye yatanze mu ishyinguranyandiko ku bijyanye na jenoside yakorewe abatutsi.

Abahanga bavuga ko umusaza utabarutse aba ari nk’inzu y’ibitabo ihiye.

Ntakirutimana Deus