Imyaka 23 Kabuga yiruka, icyatumye afatwa n’uzahabwa akayabo katezwe na Amerika

Imbaraga zidasanzwe zafashije mu itabwa muri yombi rya Kabuga Felicien wari umaze imyaka 23 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga kubera uruhare akekwaho muri jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Uyu muherwe wari ufitanye isano na Perezida wari uriho kuko bari bamwana, ndetse n’ubutegetsi bwariho, yatawe muri yombi tariki 16 Gicurasi 2020 hafi y’i Paris mu Bufaransa.

Ifatwa rye ritangaje, ryabyukije ibibazo byinshi birimo kwibaza niba ari igihr cyo kongera gusubizaho urukiko rwa Loni rukaburanisha ibyaha byakorewe mu Rwanda nkuko ikinyamakuru Justice Info dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Mu gihe cy’imyaka 23 Kabuga yari amaze ashakishwa, abashinjacyaha 5 bagiye basimburana bafite inzozi zo kumuta muri yombi Kabuga ariko ntibabigeraho. Ni Kabuga ukomoka mu muryango woroheje ariko waje kuba umuherwe, bikamufasha kubaka ibikorwa bitandukanye mu Rwanda. Ubwo bukire bwamufashije kwihisha hirya no hino ku Isi, ari nako agenda ahinduranya amazina, kuko mu myaka 26 yari afite agera kuri 28.

Uyu mugabo yari nka mudafatwa kugeza tariki 16 Gicurasi uyu mwaka, mu rukerera, ubwo polisi y’u Bufaransa yamufatiraga mu nyubako yo guturamo hafi y!’i Paris mu Bufaransa.

Ubuzima bwe ntibumeze neza kubera ko ageze mu za bukuru n’imyaka 84 y’amavuko.

Yafatiwe ahitwa i Asnières-sur-Seine, nkuko byatangajwe mu itangazo ryasohowe n’ubushinjacyaha bukuru bw’i Paris n’ibiro bishinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyokomuntu (Office central de lutte contre les crimes contre l’humanité-OCLCH).

Igera rya Kabuga mu Bufaransa risobanurwa nk’amayobera. Ku rundi ruhande yagiye acika imitego yari igamije kumuta muri yombi. Bivugwa ko yihishe mu Busuwisi, muri Kenya n’ahandi.

Mu 1996, yabaye muri Kenya nta kwihisha arinzwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu hamwe n’abandi bahoze mu buyobozi bw’u Rwanda yashinjwaga uruhare muri jenoside.

Muri Nyakanga 1997, urukiko mpanabyaha mpuzamahanga (TPIR) rwateguye umugambi wo kumuta muri yombi aho yabaga muri Kenya, ariko aza kuwucika.

Ibya Kabuga byabaye nk’ibyibagirana kugeza urukiko rwa Arusha rusimbuwe n’urundi rwego rwa Loni rushinzwe imirimo yasizwe n’urwo rukiko n’inkiko mpuzamahanga.

Ibibazo bikomeza kwibazwa ni igihe Kabuga yaba yaragereye mu Bufaransa. Umuyobozi w’ibiro bishinzwe kurwanya ibyaha byibasira inyokomuntu, Eric Emeraux avuga ko batazi igihe yaba yarahagereye.

Ati “Ntabwo tuzi igihe yaba yaragereye nu Bufaransa. Inshingano zacu zikubiyemo kumubona, gushyira mu bikorwa ibyo gutabwa muri yombi no kumushyikiriza ubuyobozi bw’urwego rubishinzwe. Ntabwo dushinzwe ibyo kumukurikirana.”

Umuyobozi wa polisi mu Bufaransa, Col avuga ko bigaragara ko Kabuga yari ahamaze igihe.

Olivier Olsen, ukuriye sendika ifite inzu Kabuga yabagamo yatangarije AFP Kabuga yari atuye muri iyo nyubako kandi atuje mu gihe cy’imyaka itatu cyangwa ine.

Telefoni igezweho yakoze akazi

Kabuga yafashwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Emeraux avuga ko habayeho igikorwa cyo kumushakisha hifashishijwe iryo koranabuhanga, hari hashize umwaka. Umuryango we wagenzurwaga umunsi ku wundi na polisi y’u Bubiligi, u Bufaransa n’u Bwongereza nk’ibihugu batuyemo. Ni ubufatanye bw’inzego z’ubutasi bw’ibyo bihugu hagamijwe gushakisha Kabuga.

Akomeza avuga ko mu mezi abiri ashize, mbere yuko u Bufaransa bushyiraho gahunda yo kuguma mu rugo kubera covid 19, hari inama ya polisi y’i Burayi (Europol) n’urwego rwasimbuye urukiko twa Arusha. Aha niho ngo batangiriye kugirira icyizere ko ari mu Burayi.

Inzego z’ubutasi z’u Bufaransa zibanze ku nyubako umuryango we wakundaga kujyaho kenshi. Icyo gihe cyose bagenzurwaga hifashishijwe ikoranabuhanga. Ryaberetse ko mu minsi 365 habaga hasimbiranwa nibura umwe mu bana ba Kabuga muri 11 afite.

Polisi ntiyari yizeye ko Kabuga ushakishwa ari muri iyo nzu, kugeza basunitse urigi bakamusangamo. Uwo musaza yari aho ari kumwe n’umwe mu bana be.

Ku bijyanye n’amafaramga yari yaratezwe na Amerika agera kuri miliyoni 5 z’amadolari ku uzatanga amakuru atuma afatwa, nta muntu azahabwa kuko ntawamutanze.

Emeraux ati ” Ntawamutanze, ntawe uzahabwa agahimbazamusyi ka miliyoni 5 z’amadolari.”

Ni uko Kabuga yatawe muri yombi, hifashishijwe ikoranabuhanga, nyuma yo kugenzwa. Itabwa muri yombi rye ryakiriwe neza n’u Rwanda.

Ntakirutimana Deus.