Ingendo hagati y’intara n’izindi, gukomorera moto n’amagare bizatangirana na Kamena

CREATOR: gd-jpeg v1.0 (using IJG JPEG v62), quality = 85

Inama y’abaminisitiri yemeje ko ingendo hagati y’intara n’izindi zizafungurwa tariki ya 1 Kamena 2020 mu rwego rwo gukomeza kwirinda Coronavirus.

Uretse izi ngendo moto n’amagare nabyo bizatangira gutwara abantu kuri iyo tariki.

Hari ariko ibindi byakomorewe birimo gusezerana mu mategeko, aho bizajya bikorwa hari abantu batarenze 15.

Abanyarwanda n’abandi bantu bose basanzwe batuye mu Rwanda bemerewe gutaha ariko bagashyirwa mu kato mu gihe cy’iminsi 15. Bagomba kwiyishurira ikiguzi cya serivisi bahabwa zose muri icyo gihe.

Utubari n’insengero bizakomeza gufungwa. Ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imws za mu gitondo.

Izi ngamba zizongera kuvugururwa nyuma y’iminsi 15 hashingiwe ku isesengura ry’inzego z’ubuzima.



Ntakirutimana Deus