Ivan Kagame yatangajwe mu bahawe inshingano muri RDB

Ivan Cyomoro Kagame, imfura ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame, yatangajwe mu bahawe inshingano zo kuba umwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB.

Ni inshingano we na bagenzi be bahawe n’Inama y’abaminisitiri yateranye uyu munsi tariki ya 18 Gicurasi iyobowe na Perezida wa Repubukika Paul Kagame.

Muri Gicurasi 2018, Cyomoro yasoje amasomo y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu by’ubucuruzi (Master in Business Administration, ‘MBA’) muri Kaminuza yo mu Majyepfo ya Calfornia (University Of Southern Calfornia). Ni kaminuza yigenga ya USC yatangiye muri 1880, imaze kuba ubukombe mu kurera abayobozi bakomeye ku isi mu bijyanye n’ubucuruzi n’andi masomo ajyanye nabwo

Mu bandi bagize iyi nama y’ubutegetsi ya RDB harimo nka Diane Karusisi usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Banki ya Kigali (BK).

Uyu musore yavutse mu 1990 akaba afite imyaka 30 y’amavuko.

Abagize iyi nama ni aba bakurikira:

Ntakirutimana Deus