Nkurunziza yaburiye abashaka “gutoba” amatora y’u Burundi ko batazihanganirwa

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza yabwiye abanyapolitiki bashaka gutoba amatora ya perezida iki gihugu kirimo ko batazigera bihanganirwa.

Yabivugiye mu bikorwa arimo byo guherekeza umukandida w’ishyaka arimo rya CNDD FDD, Gen Evariste Ndayishimiye.

Agira ati “Duhamagariye inzego za leta zishinzwe gufata no guhana, ntihagire umuntu utoba amatora, uzabangamira ubuzima bw’umuntu ngo agende adafashwe. Igipolisi bamufate bamushyikirize ubucamanza, bamucire urubanza. Nta n’umwe utazahanwa uwo ari we wese.”

Akomeza avuga ko uzagerageza kwatsa umuriro muri aya mezi asigaye ngo amatora abe ko uzahera iwe, ukazimira iwe.

Yungamo ati “Intambara twarwanye zirahagije, ntidushobora kwemerera umuntu wadusubiza inyuma uwo ari we wese.”

Mu kumusubiza, Agathon, umuyobozi w’ishyaka rigamije ukwishyira ukizana, Congrès National de Liberté-CNL, wahoze muri FNL, na we uri kwiyamamariza uyu mwanya ndetse unafite abayoboke b’ishyaka rye batawe muri yombi, asaba abashinzwe umutekano kutagwa muri uwo mutego yita uwa leta.

Agira ati “Nagirango nsabe abashinzwe umutekano be kugwa muri uwo mutego. Nagirango nsabe abashinzwe ubutabera ntimugwe muri uwo mutego. Kurenganywa turabimenyereye. Niba mufite aho mudufungira twese, muradufunga….. uburenganzira reka bugume ari uburenganzira. Niba nta migambi bafite nibamanike amaboko, niba bayifite nabso nibemere duhatane.”

Nkurunziza yizeza abahatanira uyu mwanya ko bazasanga ubutunzi bw’igihugu bwuzuye. Abaharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi bavuga ko kuba Nkurunziza avuga ko ibigega byuzuye ari imvugo y’agashinyaguro.

Amatora y’uzayobora u Burundi ateganyijwe tariki 20 Gicurasi. Abahatana ni Ndayishimiye, Sindimwo, Ngendakumana, Nahimana, Rohero, Rwasa na Ndayizeye.

Abahatanira kuyobora u Burundi ; Ndayishimiye, Sindimwo, Ngendakumana, Nahimana, Rohero, Rwasa na Ndayizeye

Ntakirutimana Deus