Yaciwe ikiganza n’uwashakaga kumusambanya, inzozi ze ziburizwamo

Umwangavu w’umunyeshuri wo mu Ntara ya Tigray muri Ethiopia aherutse kugaragaza akababaro yatewe no gucika ikiganza ubwo yirwanagaho agiye gufatwa ku ngufu n’umusirikare wanagerageje gutegeka sekuru ngo amusambanye.

Hashize amezi  asaga abiri abiri uyu mwangavu w’imyaka 18, nkuko BBC dukesha iyi nkuru yabyanditse ari mu bitaro mu ntara ya Tigray aho ari  kuvurirwa nyuma y’amahano yamubayeho.

Intambara ya Tigray  yatangiye mu ntangiriro z’Ugushyingo 2020 igihe minisitiri w’intebe wa Ethiopia,  Abiy Ahmed ategeka ingabo z’igihugu ngo zijye guhangana n’ishyaka ryari riyoboye iyo ntara, TPLF, nyuma y’aho abarwanyi bawo bifatiye ibirindiro  by’igisirikare cy’igihugu.

Iyi ntambara yakomye mu nkokora inzozi z’uyu mwangavu utatangajwe amazina kimwe n’iza bagenzi be biganaga.

Abenshi muri bo bahunganye n’ababyeyi babo, bahungira mu misozi – ibintu bikaba byarabaye bibi nyuma yaho  Abiy atangarije ko intambara yarangiye ingabo z’igihugu zifashe umurwa mukuru wa Tigray, Mekelle, ku wa 29 Ugushyingo.

Ibi byatewe ‘uko abasirikare bahise batangira urugamba rwo guhiga abarwanyi b’ishyak  TPLF bari baranze kwishyira mu maboko ya leta, icyatumye abashinzwe uburenganzira bwa muntu bavuga ko habayeho kutubahiriza uburenganzira bwa muntu, ibikorwa byakorewe ababa muri  Tigray, nubwo abategetsi babo bahakana ibyo birego.

Ni muri urwo rwego uwo mwangavu na seruku bagumye imuhira mu mujyi wa Abiy Addi kiri ku birometero 96km mu burengerazuba bwa Mekelle, kubera batashobora gufata urugendo rwa kure.

Abantu benshi barataye izabo bava mu gisagara ca Tigray bahungira mu misozi mu gihe c'intambara
Abantu benshi bavuye mu byabo bahungira mu misozi

Ku wa 3 Ukuboza , uyu mwangavu yavuze ko umusirikare wambaye impuzankano z’igisirikare cya Ethiopia, yinjiye mu nzu yabo abaza aho abarwanyi ba Tigray bari. Amaze gusaka inzu yose bakabura, yabategetse kuryama ku gitanda atangira kurasa iruhande rwabo.

Ati: “Yahise ategegeka sogokuru ngo ansambanye. Sokuru yarababaye cyane hanyuma ….batangira kurwana”.

Avuga ko uwo musirikare yahise asohora ariko arasa uyu musaza  ku bitugu no ku kuguru, hanyuma asubira mu nzu kureba uyu mwangavu, amubwira ko yari yamaze kwica sekuru.

“Yarambwiye ati ‘Ubu nta n’umwe ushobora kugutabara. Vanamo imyenda’. Naramutakambiye nti ‘ambabarire ariko yahise ankubita”.

Bahise barwana mu gihe cy’imonota itari mike – yaje kumva yataye umutwe kubera amakofe yakubiswe –  nyuma uwo musirikare amurebeshaho imbunda aramurasa.

“Yandashe ku kuboko kw’iburyo amasasu atatu. Yandashe kandi ku kuguru amasasu atatu. Yagiye gusohoka yumvise amasasu hanze”.

We na sekuru bamaze imisi ibiri imuhira n’ibikomere banafite  n’ubwoba kubera ko batinyaga gutabaza.

‘Nta butabera’

Ibyabaye kuri uyu mwangavu biza bishimangira impungenge zagaragajwe  n’intumwa ya Loni Pramila Patten ukurikiranira bya hafi ibijyanye n’abafatwa ku nguvu mu gihe cy’intambara, ko muri Tigray hari abafashwe ku ngufu.

Avuga ko hari “amakuru ateye ubwoba y’abantu bategetswe gufata ku ngufu abo mu miryango yabo kubera baterwa ubwoba ko bashobora kwicwa”.

“Biravugwa ko hari abagore bategetswe n’abasirikare gusambanywa ku nguvu kugira ngo bahabwe  imfashanyo, mu gihe ibigo by’ubuvuzi bimenyesha ko bibona imibare minini  y’abantu benshi basaba imiti yo kwirinda inda zitifuzwa , abandi basaba gupimwa kugira barabe ko batanduye indwara zifatira mu myanya ndangagitsina , ibi bikerenaka ko hari ababa bafashwe ku ngufu mu gihe cy’intambara”.

Amashyaka atatu atavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tigray avuga ko ubwicanyi n’ifatwa ku ngufu byabaye  mu minsi myinshi bisa n’ibihoraho , aho avuga ko hari n’umugabo wategetswe gufata ku ngufu umukobwa we bamurebeshejo umunwa w’imbunda.

Umuganga umwe hamwe n’umugore baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu  batashatse gutangaza amazina yabo  babwiye BBC ko mu kwa mbere  bakiriye abakobwa 200 bari munsi y’imyaka 18 ku bitaro n’amavuriro bitandukanye i Mekelle bavuga ko bafashwe ku ngufu.

Hafi ya bose bavuga ko ababikoze bari bambaye imyambaro y’igisirikare cya Ethiopia – kandi ko  nyuma batewe ubwoba ko batahirahira ngo bajye kwa muganga.

Uyo muganga ati: “Bafite ibikomere. Bamwe bafashwe ku ngufu n’itsinda ry’abantu benshi. Umwe we yamaze icyumweru cyose arimo gufatwa ku ngufu. Ubu nta nubwo aratora akenge. Nta gipolisi gihari, nta n’ubutabera buhari”.

Uyu mugore uri mu bashinzwe uburenganzira bwa muntu ati: “Twabonye n’ayandi makuru ateye ubwoba y’abafashwe ku ngufu mu tundi turere twa Tigray. Ariko kubera ko nta buryo dufite bwo kugerayo, twananiwe no kuhagera. Birababaje cyane”.

Map
Aho Tigray iherereye n’uburyo bigoye kubona ubuvuzi

Undi muganga ukora ku bitaro bya Mekelle avuga ko mu minsi ishize yakiriye abagore batanu cyangwa batandatu ku munsi bajya ku bitaro basaba imti yo kwirinda virusi ya SIDA n’inda zitifuzwa, bavuga ko bafashwe ku ngufu.

Weyni Abraha wo mu ishyirahamwe Yikono (Birahagije) riharanira uburenganzira bwa muntu  i Tigray akaba yari i Mekelle kugeza mu mpera z’Ukuboza , yabwiye BBC ko gufata ku ngufu biri gukoreshwa nk’ikirwanisho mu gihe cy’intambara.

“Abagore benshi bafashwe ku ngufu i Mekelle. Ibi bikorwa mu hagamijwe gutera ubwoba abaturage no kubavanamo icyifuzo cyo kurwana”.

Umukuru w’ibiro by’igisirikare cya Ethiopia, Birhanu Jula Gelalcha, arahakana ibi bivugwa.

Yabwiye BBC ati: ” Ingabo zacu ntizifata ku nguvu. Ni ababandi. Si ingabo za leta. Ingabo za leta zifite amategeko azigenga mu bikorwa byazo”.

Atakilty Hailesilasse, umukuru w’umujyi wa Mekelle uherutse gushyirwaho , avuga ko imibare itangazwa n’amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu, atari byo.

Mu minsi ishize Leta yashyize i Tigray itsinda rishinzwe gukora iperereza kuri ibyo birego, harimo abakora mu buyobozi bw’abagore n’ubw’ubuzima hamwe n’abo mu biro by’umushinjacyaha mukuru, bemeje ko habaye ibikorwa byo gufata ku ngufu, n’ubwo icyegeranyo cyabo kitarashyirwa ahabona.

Mu cyumweru gishize, itsina ry’igihugu rishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Ethiopia wavuze ko hari abantu 108 bafashwe ku ngufu mu mezi abiri ashize mu ntara yose ya Tigray.

‘Nashakaga kuba injeniyeri’

BBC yahamagawe n’umuganga waciye ukuboko uwo mwangavu  kugira ngo ayibwire ibyabaye i Abiy Addi.

Uwo mwangavu na sekuru bamubwiye uko bagiye gufatwa n’abasirikare ba Eritrea bar imo barasaka ako karere nyuma y’iminsi ibiri bakorewe ibyo – n’aho Ethiopia na Eritrea byombi bihakana ko Eritrea nta ruhare ifite mu ntambara ya Tigray.

Bavuga ko abo basirikare ba Eritrea babavuye ibikomere byabo – hanyuma babashyikiriza abasirikare ba Ethiopia bahise babatwara i Mekelle kubera ibitaro bya Abiy Addi byari bifunze.

Sekuru we yari amaze gukira ibikomere , ariko umwuzukuru we aracyavurwa kubera ko yaciwe ikiganza ndetse n’ukuguru kwe kuracyariho isima.

Yaganiriye na BBC ari ku gitanda aho arwariye mu bitaro, arira kubera inzozi ze zapfuye.

Umwaka wa nyuma w’amashuri ye mbere y’uko intambara yaduka, yari afite indoto zo kujya kuri kaminuza kwigira ubu injeniyeri (ingéniorat) kugira ngo ashobore gufasha sekuru we wamureze kuva nyina yapfa.

Sekuru, iruhande rwe aho arwariye, yagerageza kumuhoza mu gihe yaturikisha akarira avuga ati: “Bizoshoboka gute? Ntibikinshobokeye kuba icyo nashaka kuba”.

Loading