Karongi: Amashuri adakinze yicisha abanyeshuri imvura n’imbeho

Abanyeshuri bigira mu mashuri adakinze mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, barasaba ubuyobozi kuafasha kuyakinga, bakabarinda imvura n’imbeho bibicira muri ayo mashuri arangaye.

Bimwe mu bigo bifite ikibazo cy’amashuri adakinze ni ishuri ribanza rya Rubengera I n’urwunge rw’amashuri rwa Mataba byombi biri mu murenge wa Rubengera.

Bamwe mu banyeshuri bahiga bavuga ko bibangamiye. Umwe ati “Twigira mu mashuri adafite inzugi n’amadirishya ku buryo iyo imvura iguye amashayi (amahuhwezi) atugwamo tukanagira imbeho nyinshi”.

Undi ati “Nimudufashe rwose amashuri bayakinge kuko imbeho iratwica,izuba naryo iyo rivuye riratwica,imvura yagwa tukihinda mu mfuruka”.

Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri bifite ibyumba bituzuye nabo bavuga ko iki kibazo gikomeye.

Uretse abanyeshuri usanga n’abarimu ndetse n’abayobozi bavuga ko kuba aya mashuri adakinze ari ikibazo kibangamiye bose. Byiringiro Eric, umuyobozi wungirije w’ikigo cy’amashuri abanza cya Rubengera I, agira ati “ubu twigishiriza mu mashuri adafunze ugasanga abana baragira imbeho imvura yagwa bakajya mu mfuruka n’abarimu nabo bamwe bakagira ikibazo cy’indwara z’ubuhumekero kubera umuyaga n’imbeho”.

Uwimana Anastase, uyobora urwunge rw’amashuri rwa mataba, we ati“ Amashuri twayagiyemo adafunze turategeje ariko twashyizemo abana bakuze bo mu mwaka wa gatandatu n’abo muyisumbuye gusa, birumvikana ko imbeho iba ihari ariko kubera ko baba bambaye udupfukamunwa ntibica cyane ariko rero ni ikibazo cyagombye gukemuka vuba”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rubengera, Twabugabo Andre, avuga ko hari icyo bari gukora kuri icyo kibazo ngo gikemuke,ati “twiriwe tuzenguruka mubigo by’amashuri biri kubakwa narindi kumwe na Vice mayor ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza,twasabye rwiyemezamirimo kwihutisha imirimo vuba kugirango ibyo byumba by’amashuri bifungwe kuko abana imbeho irabica rwose”.

Bimwe mu bigo bifite ibyumba by’amashuri bituzuye byatangiye kubakwa mu mwaka ushize wa 2020 ari nawo byari kuzuramo,ni ikibazo kigaragara mu bigo bitandukanye by’akarere ka Karongi.Ibi byumba by’amashuri byubatswe ku bufatanye bwa banki y’Isi na guverinoma y’u Rwanda.

Ivomo: Radio Isangano

The Source Post