Ndangira umugeni: Indi ntambwe yo gushinga ingo zitsinsura umuzimu w’amakimbirane
Uyu munsi umusore cyangwa inkumi ashobora kuba yicaye ahantu runaka agatekereza ibyaranga uwo ashaka ko babana, akabyoherereza umwe mu wabyitangiye, na we akamushakira uwujuje ibyo asabwa akabahuza, nyuma bagatangira urugendo rwo kwigana(fiancialles), bakomeza gushimana bakazageza ku kubana, ndetse bakaba babana akaramata.
Ni uburyo bwatangijwe n’umwe mu barajwe ishinga n’umutuzo n’umutekano mu muryango nyarwanda, abicishije muri sosiyete yashinze yise NDANGIRA UMUGENI Ltd ikorera mu Mujyi wa Kigali.
Asobanura ko uburyo ahuzamo aba basore n’inkumi n’umusaruro byitezweho muri sosiyete nyarwanda.
Agira ati “ Maze kubona uburyo sosiyete nyarwanda imeze mu bijyanye n’umuryango, nagize umuhate wo gushaka uburyo ibibazo birimo amakimbirane mu miryango atuma ingo nyinshi zitarama, n’ibindi bituma abantu bishishana, abasore ntibakozwe ibyo gushaka, kimwe n’abakobwa; byatorerwa umuti.”
Akomeza avuga ko umuryango nyarwanda utabayeho nta bibazo bigaragaramo, ariko ngo kubera ko imiryango yabaga yegeranye, abana begeranye n’ababyeyi babo habagaho gukemura ibibazo ntibifate intera nk’iyo bigeraho uyu munsi.
Ati “ Iyo havukaga ikibazo mu rugo ababyeyi babo bafataga iya mbere mu kugikemura, no kugira inama abana babo. Ikindi gikomeye cyane nuko hahanaga abageni imiryango y’inshuti, bigatuma ubwo bucuti bw’ababyeyi nabwo bugira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abana babo mu buryo bwa kivandimwe.
Ibyahindutse byamuhaye umukoro
Uwashinze iyi kampani akomeza avuga ko muri iyi minsi ibintu byahindutse ku buryo ababyeyi batagira uruhare rukomeye mu rukundo rw’abana babo, kuko usanga abo bana bahuriye mu bintu bitandukanye bakimenyanira ubwabo, ababyeyi batabigizemo uruhare.
Hari n’igihe usanga iyo bamaze kubana batura kure y’ababyeyi aho nta mujyanama wa bugufi wo mu muryango bafite.
Ibi ngo bishobora kuba imbogamizi kuko ngo ifuni ibagara ubucuti ari akarenge; kuko niba nyokobukwe cyangwa sobukwe umusura rimwe mu mwaka burya nta bucuti muba mufitanye nta no kumenyana, cyakora aba agukunda bisanzwe nk’umukwe cyangwa umukazana we, ariko ntaho aba akuzi. Bishobora kugira ingaruka mu gihe yashaka gufasha abakwe be bagiranye ikibazo, akaba yakumva umwana we kurenza umukwe we adasanzwe azi imico ye ngo abone aho amuhera.
Abagabo/abagore barabuze….
Iyi kompani ngo hari ikindi kibazo yabonye gikabije muri iyi minsi hari icyo yita ukudashaka kubaka kuri mu basore n’inkumi, usanga ababivuga bitwaza ibibazo birimo ubukene mu gihe abandi batinya bitewe n’ibibazo babona mu ngo zo muri iyi minsi.
Yiyemeje guhaguruka
Avuga ko ibyo byose byatumye atekereza umuryango waba wujuje inshingano zikurikira:
Umuryango wabera umubyeyi abagiye kubaka kandi ugakora inshingano ze, uretse gusa mu gihe cyo kumenyana kuganisha ku kubana (fiancailles) ahubwo no gihe bubatse.
Ati “Nasanze rero ibyo bishoboka ariko bisaba guhera hasi tugahera kukuranga umugeni,kumushyingira no gukomeza kubana na we kugeza urugo rwubakitse ndetse narwo rukaba intangarugero mu zindi ngo.
Nsanga habaho ( discipleship and mentorship y’ingo) urugo rukabyara urundi kandi rukarutoza kubaka.
Nasanze ntahera kuzubatse ahubwo nahera kuri fiancalle ingo zigitangira ziri kuri fondation [izi zigahabwa inyigisho zihagije zizazifasha kubaka no kuba zagira izindi ngo inama].”
Aha ngo yatangiye ashinga urubuga rwa whatsapp rwitwa Ndangira Umugeni.Uru rubuga rufite inshingano zo kwakira abasore n’inkumi, abagabo n’abagore bakabahuza , abashoboye gukundana urukundo rwabo rugakomeza bakazabana bakaba nk’ishingiro cywanga fondasiyo yo kubaka icyerekezo cya Ndangira Umugeni.
Hari ingo zavutse?
Kugeza uyu munsi ngo bagiye bahuza abasore n’inkumi baba inshuti bica n’amarenga ko bazabana, ariko ngo hari n’abajyaga kuri urwo rubuga basa n’abikinira. Ndangira Umugeni yamaze kuba sosiyete yemewe yanditswe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) mu gihe cy’amezi ane imaze guhuza abashaka kubana bagize imiryango itanu(umusore n’inkumi ) biteguye kurushinga mu gihe Coronavirus izaba yacogoye.
Abo ngo bazatanga ubuhamya kugirango benshi babimenye kandi babyishimire.
Ndangira umugeni yakira bande?
Ndangira umugeni Yakira abasore n’inkumi, abagabo n’abagore bakeneye abo bubakana. Uwemererwa ni ufite kuva ku myaka 18 y’amavuko, kuzamura.
Kuranga bikorwa gute?
Muri iyi minsi abantu bose barabizi ko ahantu abantu bahuriraga henshi kubera icyorezo cya covid 19 hafunze, mu nsengero, mu bukwe, ibirori bitandukanye , utubari n’ahandi, uku kugabanuka rero kw’ahantu hahurirwa kwatumye abantu bakoresha cyane imbuga nkoranyambaga (social media) ariko nazo ntizitanga icyizere kiri hejuru, niyo mpamvu Ndangira Umugeni igendeye ku bunararibonye ifite izifashisha mu guhuza abantu bakaba babana.
Umuntu ufite gahunda yo kubaka cyangwa wifuza umukunzi arabanza akuzuza ifishi yabugenewe igagaraza imyirondoro ye, ndetse n’ibintu umukunzi yifuza agomba kuba yujuje, akayizana ku biro cyangwa akayohereza kuri whatsapp (0739277919) cg email ya ndangira umugeni (ndangiraumugeni@gmail.com) akishyura amafaranga ya serivisi, nyuma agahuzwa n’uwujuje ibyo ashaka.
Iyo bashimanye baba babaye urufatiro rwa ndangira umugeni discipleship and mentorship bagahabwa inyigisho zibafasha kubaka urugo rugakomera, tbanatozwa kuzafasha izindi ngo zizaza nyuma yabo.
Amahirwe ari muri ndangira umugeni
Muri ndangira umugeni umwirondoro wawe ni ibanga ntabwo tuwutangaza kumugaragaro cyangwa ku mbuga nkoranyambaga, nta nubwo umuntu asabwa amafoto ye ahubwo iyo uhujwe n’umuntu murayahana, mwebwe ubwanyu.
Saint Valentin y’uyu mwaka, agashya
Mu gihe isi yose yizihiza umunsi w’abakundana uba tariki 14 Gashyantare ngo ni umwanya mwiza wo kuzahuza abasore benshi n’inkumi babyifuza, ku buryo uwo munsi wazababera urwibutso rw’urukundo rwabo, bityo bakava aho bashinga ingo zikundana, zizira amacakubiri.
Ndangira Umugeni Ltd iherereye mu Mujyi wa Kigali, i Remera ahazwi nko ku cyamitsingi iruhande rwa Great Apartment Hotel muri etaje ya gatatu.