Museveni yategetse ko amakuru y’abafunzwe mu gihe cy’amatora amenyekana

Perezida Museveni

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yategetse inzego z’umutekano muri icyo gihugu gushyira ahabona amakuru y’abantu batawe muri yombi  kuva mu gihe cy’imyiteguro y’amatora aheruka kugira ngo imiryango yabo imenye aho bari.

Museveni atangaje ibi nyuma yuko imiryango itari mike muri icyo gihugu ivuze ko abantu babo baburiwe irengero.

Iki kibazo cyagejejwe imbere y’abadepite mu cyumweru gishize. Iyi nteko isaba leta gusobanura iby’abo bantu.

Mu ijambo rye, Perezida Museveni agira ati: “Abashinzwe umutekano ubu basabwa gusobanurira abaturage hagamijwe guhagarika aya makuru y’ibura ry’abantu babo”.

“Iki nicyo gikuru nshaka gutangaza kuko hashize iminsi hari amakuru menshi mu binyamakuru ko hari abantu baburiwe irengero”.

Yongeyeko ko kuva mu mwaka ushize hari itsinda ry’abagizi ba nabi ryateguraga guhungabanya umutekano mu gihe c’imyiteguro  no gutoba amatora y’umukuru w’igihugu, bituma akaza umutekano.

Avuga ko yahise ashyiraho umutwe w’abakomando bashoboye guta muri yombi abantu 59 bagizwe n’urubyiruko, abashinzwe umutekano bafata abandi 65 mu gihe barikmo barwanya ‘izo nkozi z’ibibi.’

Museveni yagarutse ku mahanga yivanze mu matora y’iki gihugu , avuga ko ari ibibazo bireba abanya-Uganda. Ni nyuma y’aho inteko nshingamategeko y’u Burayi mu cyumweru gishize yafatite ibihano abategetsi bamwe ba leta ya Uganda bashinjwa guhungabanya uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu gihe igihugu cyiteguraga amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwa mbere uno mwaka. Kugeza uyu munsi ngo hari abantu 177 batawe mu yombi n’urwego rw’umutekano muri icyo gihugu CMI baje gufungurwa na 65 bagifunze.

Uganda
Amatora yabaye muri Uganda ku wa 14 z’ukwa mbere yabayemo ibibazo byinshi hagati y’abashinzwe umutekano n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Museveni
Ivomo:BBC

The Source Post