Perezida wa Turukiya ashinja Amerika gushigikira abakora Iterabwoba

Perezida wa Turukiya, Recep Tayyip Erdogan, ashinja Leta Zunze ubumwe za Amerika bafatanije mu ishyirahamwe OTAN kuba ishyigikiye iterabwoba.

Yabivuze nyuma y’urupfu rw’abanyaturukiya 13 bashimutiwe mu burasirazuba bwa Iraki. Perezida Erdogan yasuzuguye ijambo ryashyikirijwe na Amerika kuri ubwo bwicanyi, avuga ko ari ukwirengera.

Mu kuvuga abakora iterabwoba, Perezida Erdogan, yavugaga ishyaka ry’abakozi b’abakurde, PKK, ashinja ubwo bwicanyi kandi umaze imyaka urwanira mu majyepfo ashyira iburasirazuba bwa Turukiya.

Perezida Erdogan yabivuze hashize umunsi umwe, umuvugizi w’ububanyi n’amahanga bwa Amerika n’amahanga avuze ko aneguye ubwicanyi bwakorewe abasivile ba Turukiya.

Minisitiri wa Turukiya ushinzwe ingabo, Hulusi Akar, na we yavuze ku cyumweru ko iyo mirambo y’abaturage babo yatoraguwe  mu ntara ya Gara, iri hafi y’umupaka wa Turukiya na Iraki.

Ivomo:VOA

The Source Post