Umucamanza asaba ko Zuma wahoze ari perezida afungwa
Umucamanza wa Afurika y’Epfo avuga ko yifuza ko Jacob Zuma wahoze ari umukuru w’icyo gihugu afungwa nyuma y’aho yangiye kwitaba urukiko kugirango yisobanure ku byaha ashinjwa byo kurya ruswa.
Jacob Zuma w’imyaka 79 yanze kwitaba itsinda rishinzwe gukora iperereza kuri ruswa ahsinjwa, itsinda riyobowe n’umucamanza Ray Zondo.
Uyu mucamanza avuga ko ukwikanyiza kwa Zuma gushobora guha icyuho umuco wo kudahana, bityo ngo akaba agiye gusaba urukiko rukuru rwa Afurika y’Epfo ko rwamuhanira ako gasuzuguro.
Zuma avuga ko azi neza ko umucamanza Zondo abogamye kandi ko amurwanya. Mbere yaho yari yanasabye uwo mucamanza kwegura ku mwanya w’ubuyobozi bw’iri tsinda.
Umucamanza Zondo yahakanye ibisabwa na Zuma, akavuga ko akora akazi ke ntaho abogamiye.
Zuma ashinjwa ko ubwo yari umukuru w’igihugu, yahaye uburenganzira umuryango wa Gupta gusahura umutungo w’igihugu unagira uruhare muri politike no mu ishyirwaho ry’abaminisitiri.
Yaba Zuma cyangwa abo mu muryango wa Gupta, bombi bahakana ibyo bashinjwa.
Mu kwezi gushize, urukuko rushinzwe iyubahirizwa ry’itegeko nshinga rwategetse ko Zuma kwitaba iryo tsinda.
Nyuma yaho yanze kwitaba iryo tsinda , bituma umucamanza Zondo avuga ko nta n’umwe ari hejuru y’amategeko, ko rero mu gihe Zuma yakomeza gusuzugura urukiko bishobora kugira ingaruka mbi kuri demokarasi.
Kuva uyu mucamanza afashe icyi cyemezo, Zuma ntacyo aratangaza, ariko amaze kumenyesha ko adatinya gufungwa.
Ariko bamwe mu bamushyigikiye, bambaye imyambaro ishaje ya gisirikare, bakoze imyigaragambyo imbere y’inzu ye iri hagati mu gihugu, bavuga ko bazamukingira.
Zuma yategetswe gutanga kwegura ku mwanya w’umukuru w’icyo gihugu mu mwaka w’2018 nyuma y’uko ashinjwe kurya ruswa mu myaka icyenda yari amaze ku butegetsi. Cyril Ramaphosa wamusubiriye , yiyemeje guhangana n’iki kibazo.