Rulindo: Gitifu w’umurenge yatawe muri yombi akurikiranyweho ‘ubwicanyi’ 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, mu Karere ka Rulindo, Shabani Jean Claude yatawe muri yombi aho akurikiranyweho ubwicanyi budaturutse ku bushake, kuko yagonze umuturage n’imodoka bikamuviramo urupfu.

 

Umuvugizi wa RIB w’umusigire, Dr Murangira Thierry yavuze ko Shabani yakoze iyi mpanuka ku wa 10 Gashyantare 2021 aho yagonze Hakorimana Justin w’imyaka 18 biza no kumuviramo urupfu. Byabereye mumpanuka yabereye mu murenge wa Ntarabana, akagari ka Kiyanza.

Dr Murangira avuga ko nyuma y’umunsi umwe, ni ukuvuga tariki 11 Gashyantare, Shabani yahise atabwa muri yombi, aho akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi budaturutse ku bushake. Yungamo ko hari gukorwa iperereza na dosiye kugira ngo bishyikirizwe ubushinjacyaha mu gihe cyagenwe.

Igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda, mu ngingo 111 iteganya ko uhamwe n’iki cyaba ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi 500Frw na miliyoni ebyiri Frw cyangwa kimwe muri ibi bihano.