Imibonano mpuzabitsina igomba kumara igihe kingana gute?

Abantu hafi ya bose bakunze kwibaza igihe gikwiye cyo gukora imibonano mpuzabitsina, igitangaje ni uko abenshi birangira batabonye igisubizo nyacyo.

Hari abagerageje gushakira igisubizo iki kibazo, iyi nkuru ishobora kugaragaza.  Ni ikibazo n’abahanga muri siyansi nabo bagerageje gushakira igisubizo, ariko gikomeza kuba ikibazwa na benshi, ndetse kinateye amatsiko benshi.

Ikinyamakuru Sante Plus, kigaragaza ko hari inyigo yakozwe ku bantu 500, kigaragaza ko imibonano mpuzabitsina itarangizwa no guhuza ibitsina, icy’umugabo cyinjijwe mu cy’umugore ndetse no kugeza habayeho gusohora ahubwo ko hari ibindi byinshi byakwitabwaho.

Byabayereye inshoberamahanga mu kumenya icyo imibonano mpuzabitsina ari cyo, gusa ngo umuntu yabara imyiteguro yose (gutegurana), gushimashimana cyangwa gusomana, ariko nabwo bakomeza kwibaza byinshi byaherwaho.

Gusa mu rwego rwo koroshya iyo nyingo, abashakashatsi bibanze kuva mu gihe cyo kwinjiza igitsina cy’umugabo mu cy’umugore.

Amatsinda agizwe n’abagabo n’abagore(couples) agera kuri 500 yakoreweho ubwo bushakashatsi aturuka mu bihugu bitandukanye. Habayeho kwifashisha isaha zizwi ko zitibeshya mu kubara (chronomètre) igihe maze bazifashisha mu gihe cy’ibyumweru bine.

Buri tsinda ry’umugabo n’umugore ryagombaga gukanda kuri iyo saha igitsina kimwe kinjijwe mu kindi, bityo ikaba itangiye kubara, bakongera kuyikandaho habayeho gusohora.

Nubwo ubu buryo butari nyabwo muri iki gikorwa gifatwa nk’icy’abakundana, ariko byabaye ngombwa ko bwifashishwa kugirango bukemure byinshi byibazwaga.

Ubu buryo bwagaragaje iki?

Birumvikana ko ibihe byatanzwe n’aya matsinda bitandukanye, kuko hari abarangije iki gikorwa mu masegonda make n’abo byatwaye iminota. Gusa impuzandengo y’amatsinda yagikoze mu gihe kigufi yabaye amasegonda 33 mu gihe abagikoze mu gihe kirerkire ari iminota 44.

Ibi bivuzeko nta gihe nyacyo buri wese akwiye kugenderaho ko ari cyo nyacyo mu gukora imibonano mpuzabitsina. Muri rusange ayo matsinda yakoraga iyo mibonano ku mpuzandengo yo hagati igizwe n’iminota 5,4 muri icyo gihe cy’ibyumweru bine. Ugendeye ku myaka, amatsinda y’abakuze mu myaka niyo yakoraga iyo mibonano mu gihe gito ugereranyije n’abakiri bato.

Umuhanga mu by’ubuzima bw’imyororokere witwa Catherine Blanc, yatangarije kuri televiziyo Europe 1 ko atari ngombwa gutekereza ku gihe imibonano mpuzabitsina imara, ahubwo ko ku bijyanye n’iki gikorwa ari ngombwa kwita ku bushake bwo gukora imibonano hagati y’umuntu n’uwo bagiye kuyikorana ndetse no kugera ku byishimo bya nyuma.

Ku bijyanye n’igihe, abahanga muri uru rwego bavuga ko biterwa n’icyo buri wese aba sa n’uwashoyemo ndetse n’uburemere bw’iyo mibonano. Muri rusange ariko ngo usanga iyi mibonano ishobora gukorwa mu gihe cy’impuzandengo y’iminota 20. Nyamara basoza bavuga ko gukora imibonano mpuzabitsina bitameze nko kujya mu isiganwa ryo kwiruka igihe kirekire (pas un marathon) ndetse ko no kuyikora igihe kirekire nta yindi nyungu bifite, bati “ ikiruta byose ni uburemere bw’urukundo rwanyu.”

Gukoresha agakingirizo nta ruhare bigira mu guhindura igihe iyo mibonano imara, kimwe no kuba umuntu asiramuye cyangwa adasiramuye.

Igice cy’Isi umuntu aturukamo nacyo nta ruhare runini bigira ku gihe iyi mibonano imara. Aha abaturuka muri Turukiya bagaragaye ko ari bo imara igihe gito kuko ari iminota 3,7 ugeraranyije n’abo mu bindi bihugu, u Buholande,Espagne, u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.