Yabonye umuhungu we nyuma y’imyaka 24 bamumwibye

Umugabo w’Umushinwa yongeye guhuzwa n’umuhungu we nyuma y’imyaka 24 amushakisha aho yagenze 5.000.000km mu Bushinwa ari kuri moto amushakisha.

Umwana w’umuhungu wa Guo Gangtang yashimuswe n’abacuruza abantu afite imyaka ibiri gusa ubwo yakinaga ari imbere y’iwabo mu ntara ya Shandong.

Mu 2015 kubura k’umuhungu we kwagendeweho hakinwa filimi irimo Andy Lau, umukinnyi w’ikirangirire muri Hong Kong nkuko BBC yabitangaje.

Kunyuruza abana ni ikibazo gikomeye mu Bushinwa, aho ababarirwa mu bihumbi za mirongo bibwa buri mwaka.

Minisiteri y’umutekano mu Bushinwa ivuga ko polisi yabashije gukurikirana umwirondoro w’uyu mwana ikoresheje ibipimo bya ADN/DNA.

Abantu babiri bakekwaga barahizwe kandi baza gufatwa, nk’uko ikinyamakuru Global Times kibivuga.

Abakekwa, bari abantu bakundana icyo gihe, bateguye kwiba umwana wo kugurisha, nk’uko bivugwa n’ikinyamakuru China News.

Nyuma yo kubona umuhungu wa Guo ari gukina imbere y’iwabo wenyine, umugore ukekwa wavuzwe ku izina rimwe rya Tang, yahise amushikuza amujyana ahategerwa imodoka, aho umukunzi we Bwana Hu yari amutegereje.

Aba bombi bahise bafata imodoka rusange ibajyana mu ntara iri hafi ya Henan aho bamugurishije.

Ibinyamakuru byaho bivuga ko umuhungu wa Guo basanze akiba muri iyo ntara.

Guo yabwiye abanyamakuru ati: “Ubu ubwo umwana wanjye yabonetse, ibintu byose bigiye kuba umunezero.”

Nyuma y’uko umwana we ashimuswe mu 1997, bivugwa ko Guo yagenze mu ntara zirenga 20 mu gihugu ari kuri moto ashakira aho bamurangiye hose.

Muri uko gushaka, yavunitse amagufa mu mpanuka zo mu muhanda ndetse yafashwe n’abajura baramwiba. Moto 10 yakoresheje zarangiritse.

Yagendaga afite ibyapa biriho ifoto y’umuhungu we, yavuze ko ubuzima bwe bwose amafaranga yakoreraga yayashyiraga muri iki gikorwa, akarara munsi y’ibiraro akanasaba amafaranga ubwo yabaga yamushiranye.

Mu gushaka umuhungu we, yanabaye umwe mu bagize imiryango y’ababuze ababo mu Bushinwa, ndetse yafashije ababyeyi barindwi kubona abana babo bashimuswe.

Ubwo inkuru yamenyekanaga ko umuhungu wa Guo yabonetse, imbuga nkoranyambaga mu Bushinwa zakwiriye ubutumwa bwo gushyigikira se.

Umwe yanditse kuri Weibo ati: “Ababyeyi benshi bari kuba barabivuyemo kera. Aratangaje cyane kandi ndamwishimiye by’ukuri.”

Mu Bushinwa, kwiba no kugurisha abana bato cyane bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo ari ikibazo.

Mu 2015, byavuzwe ko ikigereranyo cy’abana 20,000 bashimutwa buri mwaka mu Bushinwa. Benshi muri bo bagurishwa ku miryango ishaka abo irera, mu gihugu cyangwa mu mahanga.