Ibintu bikomeje kudogera muri Afurika y’Epfo kubera ifungwa rya Zuma

Umubare w’abamaze gupfa muri Afurika y’epfo wazamutse ugera ku bantu 72, mu gihe urugomo rwibasiye ibice bimwe by’igihugu nyuma y’ifungwa ry’uwahoze ari Perezida Jacob Zuma.

Umubyeyi w’i Durban byabaye ngombwa ko ajugunyira umwana we abantu bari hasi baramusama

Abo barimo 10 biciwe mu mubyigano ku wa mbere nijoro ubwo habaga isahura mu gace k’ubucuruzi k’i Soweto.

BBC dukesha iyi nkuru yafashe amashusho y’umwana ujugunywa aturutse mu nzu yo mu mujyi wa Durban yari irimo gushya, nyuma yuko amaduka yo mu gice cyo hasi cy’iyo nyubako yari arimo asahurwa.

Igisirikare ubu cyagabwe ngo gifashe polisi yarengewe ubushobozi kuva iyi midugararo yatangira mu cyumweru gishize.

Mu itangazo yasohoye, polisi y’Afurika y’epfo yavuze ko yatahuye abantu 12 bacyekwaho guteza imidugararo, kandi ko abantu 1,234 bose hamwe batawe muri yombi.

Perezida Cyril Ramaphosa yavuze ko iyi midugararo ari rumwe mu rugomo rubi cyane rubayeho muri Afurika y’epfo kuva mu myaka ya 1990, mbere y’impera ya politiki y’ivanguramoko ya apartheid.

Hakongejwe imiriro, imihanda minini irafungwa ndetse ibikorwa by’ubucuruzi n’inzu zibitsemo ibicuruzwa zirasahurwa mu mijyi minini n’imito mu ntara za KwaZulu-Natal na Gauteng.

Abaminisitiri baburiye ko niba ubusahuzi bukomeje, hari ibyago byuko hari uturere twashiranwa n’ibiribwa by’ibanze mu gihe cya vuba aha – ariko ntibatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe.

Umwana byamugendekeye gute?

Ku wa kabiri nyuma ya saa sita z’amanywa, uwo mwana yasamwe n’imbaga y’abantu bihutiye gufasha abari baheze mu nyubako mu gice gikuru cy’ubucuruzi cy’i Durban, umujyi ukora ku mazi magari wo mu ntara ya KwaZulu-Natal.

Abantu bo mu mujyi wa Durban barimo gutabarwa bakurwa mu nyubako yatwitswe n'abasahuzi, ku wa kabiri ku itariki ya 13 y'ukwezi kwa karindwi mu 2021
Hifashishijwe urwego mu gutabara abandi bantu bari baheze mu nyubako

Abantu barimo basahura mu maduka ari mu gice cyo hasi cy’iyo nyubako iri ku muhanda Smith Street ni bo bari bakongeje uwo muriro wakwirakwiriye n’ahandi, ukagera no ku baba mu gice cyo hejuru cy’iyo nyubako.

Umunyamakuru Nomsa Maseko avuga ko nyuma yuko abantu basamye uwo mwana, abanyuraga aho hantu n’abaturanyi bihutiye gushakisha inzego ngo bafashe guhunga abandi bahatuye, barimo n’abana.

Nyina w’uwo mwana yaje kongera guhura n’umwana we, ariko yari afite imbamutima nyinshi kuburyo bitamukundiye kugira icyo atangaza. Inzego za leta zishinzwe ubutabazi zahageze hashize iminota hafi 20 zifasha kuzimya imiriro.

Hangiritse ibingana iki?

Amaguriro manini arenga 200 yari yamaze gusahurwa kugeza ku wa mbere nyuma ya saa sita z’amanywa, nkuko ibiro ntaramakuru Bloomberg byabibwiwe na Busisiwe Mavuso, ukuriye urwego rw’ubucuruzi rw’Afurika y’epfo.

Ahantu henshi hacururizwa mu gace ka Soweto – kahoze gatuwemo na Nelson Mandela – hasahuwe haranangizwa burundu, ibyuma by’amabanki bya ATM byinjirwamo, resitora, amaduka agurisha inzoga n’acuruza imyenda birangizwa.

Abasirikare barimo gukorana na polisi bashoboye gufata bamwe mu bakora iyi midugararo. Ariko inzego zishinzwe umutekano zikomeje kurutwa cyane umubare.

Mu ntara ya KwaZulu-Natal – aho amatungo na yo yibwe – imidugararo irakomeje, imodoka z’imbangukiragutabara(ambulances) zibasirwa mu duce tumwe n’abakora iyo midugararo, nkuko bitangazwa n’urubuga rw’amakuru TimesLive rwo muri Afurika y’epfo.

Videwo igaragaza ahabikwa amaraso ahabwa abarwayi hasahurwa mu mujyi wa Durban, mu gihe Bwana Ramaphosa yagezaga ijambo ku gihugu ku wa mbere nijoro.