Ethiopia na Sudani y’Epfo mu bihugu 6 Amerika yemeza ko byabayemo jenoside

Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje icyegeranyo kuri jenoside n’ibindi byaha biremereye bikorwa mu bihugu bitandatu, birimo bibiri byo muri Afurika, n’uburyo bwo kubirwanya.

Iki cyegeranyo cyakozwe na minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, agishyikiriza inteko ishinga amategeko, Congress, mu rwego rw’itegeko ryo gukumira jenoside n’ibindi byaha ndengakamere ryitiriwe Elie Wiesel wabonye igihembo cy’amahoro Nobel mu 1986. Itegeko ryitwa “Elie Wiesel Genocide and Atrocities Prevention Act.”

Ni icya mbere na mbere kuva ryemejwe mu 2018. Ibihugu bitandatu Blinken akivugamo ni Myanmar (cyera yitwaga Birmaniya), Ubushinwa, Iraki, Siriya, Etiyopiya, na Sudani y’Epfo nkuko VOA yabitangaje.

Mu byo Leta zunze ubumwe z’Amerika irega ubutegetsi bwa Myanmar harimo icyo yita “guhanagura ku isi ubwoko aba-Rohingya, bo mu idini ry’Abayisilamu, biganje mu majyaruguru y’igihugu.

U Bushinwa burashinjwa jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ku ba-Uyghurs, bo mu idini ry’Abayisilamu, biganje mu ntara ya Xinjiang yo mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’iki gihugu, n’abandi bantu ba nyamuke mu moko n’amadini.

Muri Iraki na Siriya, Leta zunze ubumwe z’Amerika ivuga ko Umutwe wa Leta ya Kislamu wakoze jenoside ku Bayezidi, Abakristu, n’Abayislamu b’Abashiyite n’Abasunite, Abakurde n’andi moko mato mato. Irega kandi ubutegetsi bwa Perezida Basharl al-Assad wa Siriya ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, birimo gukoresha intwaro z’ubumara ku baturage.

Ku birebana na Etiyopiya, Blinken yemeza ko ingabo zayo zakoze ibyaha “guhanagura ku isi ubwoko” mu ntara ya Tigreya.

Naho muri Sudani y’Epfo. avuga ko guverinoma n’imitwe yitwaje intwaro itari iya leta bakoze ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Leta zunze ubumwe z’Amerika irimo irakoresha uburyo bwose bushoboka kugirango abakora ayo mabi bashyikirizwe ubutabera. Nk’uko Blinken abivuga, muri ubu buryo, harimo iby’imali, dipolomasi, imfashanyo Amerika iha ibihugu, no gukangurira isi amabi arenze kamere akorwa aho ari ho hose.

Iki cyegeranyo kimaze gusohoka, Ijwi ry’Amerika yabajije Gregory Stanton icyo akivugaho. Stanton washinze kandi akayobora umuryango udaharanira inyungu witwa “Genocide Watch.” Yasubije agaya guverinoma ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yanze kuvuga ijambo jenoside igihe yarimo iba mu Rwanda mu 1994.