WhatsApp, Facebook na Instagram byavuyeho bamwe bakeka ibindi

Imbuga nkoranyambaga za WhatsApp, Facebook na Instagram zavuye ku murongo wa interineti mu kibazo cyatangiye mu ma saa kumi n’imwe n’igice.

Izi mbuga zose za sosiyete Facebook Inc. ntizuri gukoreshwa kuri telefone zigezweho cyangwa kuri web.

Urubuga downdetector rureba ibidakora kuri internet rwabonye imyidogo irenga 80,000 ya WhatsApp n’irenga 50,000 kuri Facebook nkuko BBC yabitangaje.

Imbuga za internet zinyuranye zigaragaza ko iki kibazo cyabaye ku bakoresha izo mbuga hose ku isi.

Mu itangazo Facebook yacishije kuri Twitter yagize iti: “Twabonye ko hari abantu bagize ikibazo cyo kugera kuri apps zacu. Turi gukora ngo ibintu bisubire nk’ibisanzwe vuba bishoboka, kandi turasaba imbabazi ku ngaruka izo arizo zose.”

Nta mpamvu yatangajwe yateye iki kibazo.

Abantu batandukanye bahise bajya kuri Twitter bibaza ibyabaye, abandi babihinduramo byendagusetsa, hari n’abasibye iri koranabuhanga muri telefoni zabo bazi ko ryashaje, mu gihe hari abavuganye na The source post ko bongeye amafaranga muri telefoni zabo bazi ko ariyo abitera, ariko nyuma bagasanga sibyo.

Tambuka Twitter ubutumwa, 1

Impera ya Twitter ubutumwa, 1

Tambuka Twitter ubutumwa, 2

Impera ya Twitter ubutumwa, 2

Tambuka Twitter ubutumwa, 3

Impera ya Twitter ubutumwa, 3

Abahanga mu ikoranabuhanga rya internet barahwihwisa ko byaba byatewe n’ikosa muri DNS, cyangwa domain name system, ku mbuga za Facebook.

DNS kenshi igereranywa n’igitabo cya za contacts cyangwa ‘phone book’ yo kuri internet, igeza web browsers (urugero; chrome, opera…) ku buryo bwa mudasobwa buganisha kuri website ushaka.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka ibibazo bya DNS byateye kuvaho kw’imbuga nyinshi zikomeye ku isi.

Hari aho byamenyekanye ko uko kuvaho kwatewe n’umuntu umwe wariho akoresha serivisi ikoreshwa n’abantu benshi agahindura ‘settings’ zayo, bigatera ikibazo kuri websites nyinshi.

Ni gacye bibaho ko ibibazo nk’ibi bigira ingaruka kuri kompanyi rutura y’ikoranabuhanga nka Facebook, kandi kikamara igihe kingana gutya cyananiranye.