Umunyeshuri umwe muri 6 bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza yaratsinzwe ARASIBIZWA

Abanyeshuri 44,176 bakoze ikizamini mu cyiciro cy’abarangiza amashuri abanza muri 251,906 ntibemerewe gukomeza mu kindi cyiciro, ni ukuvuga ko bazasibizwa, imibare yerekane ko umunyeshuri umwe muri 6 (5.7) yasibijwe kuko atagize amanota akwiye kumwimura, ni ukuvuga abari mu cyiciro cyitwa ‘unclassified, bamwe bita icyiciro cya U.

Iyi mibare yagarutsweho ubwo hashyirwaga ahabona amanota n’ibigo ku bakoze ibizamini bya leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, kuwa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021. Kuva ubu ushaka kureba aya manota ayarebera ku rubuga rw’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), agakanda aha

Uretse abarangije amashuri abanza batemerewe gukomeza mu cyindi cyiciro harimo n’abandi banyeshuri 16,466 barangije icyiciro rusange batabonye amanota abemerera gukomeza mu cyo hejuru, bityo abagomba gusibizwa mu byiciro byombi ni 60,642.

Minisitiri w’Uburezi Dr Valentine Uwamariya yavuze ko mu cyiciro cy’abarangiza amashuri abanza hari abanyeshuri bagomba gusibizwa, kubera impamvu yasobanuye,

 Ati:

Abanyeshuri twagaragaje 44,176 barangije amashuri abanza ariko batabashije kugira amanota abemerera gukomeza mu mashuri yisumbuye, ndetse n’abanyeshuri 16,466 nabo batagize amanota abemerera gukomeza mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, aba banyeshuri ntabwo bari buhabwe ibigo nk’uko byari bisanzwe bigenda, ahubwo bazafashwa babanze bagere ku kigero kibemerera kwimukira mu bindi byiciro.”

Dr Uwamariya yongeraho ko abo banyeshuri nta mahirwe bafite yo kuba bajya kwiga mu bigo byigenga nkuko mbere byahoze, aho abarangije abanza bajyaga mu yigenga, abarangije icyiciro rusange bakaba bajya mu mashuri y’imyuga.

Ati :

“Ubundi bajyaga bahabwa ibigo ndetse n’amashuri yigenga akaba yabakira mu cyiciro gikurikiyeho.”

Ugomba gusibira yabimenyeshejwe gutya bigaragara hejuru

Gusibiza abanyeshuri ngo babanze bagire amanota akwiye abemerera kujya mu cyiciro cyo hejuru, Dr Uwamariya avuga ko bijyanye n’icyemezo kijyanye n’umwanzuro wa 10 w’umwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uheruka, usaba ko abanyeshuri batatsinze batagomba kwimuka ngo bajye mu kindi cyiciro.

Avuga ko bagomba kujya gusibira aho bigaga, bityo bikaba bizakorwa ku bufatanye bwa minisiteri n’ayo mashuri. Ati “Barafashwa dufatanyije n’amashuri bigagaho gusubiramo amasomo no kuzasubira mu isuzuma kugira ngo bazimukire mu kindi cyiciro bamaze gutsinda ku kigero giteganywa.”

Minisitiri Uwamariya yatangaje ko abanyeshuri batsinze bahyirirwaho uburyo bwo kumenya amanota yabo n’ibigo bagomba gukomerezaho amasomo.

Uko amanota ahagaze muri rusange

Abakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’ay’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye bose hamwe ni  373,532, abatsinzwe bagomba no gusibira ni  60,642.

  • Mu cyiciro cy’abasoza amashuri abanza

Mu cyiciro cy’abarangiza amashuri abanza hakoze abanyeshuri 251,906,bagizwe n’abakobwa 136,830 n’abahungu 115,076.

Mu barangije amashuri abanza, abaza mu cyiciro cya mbere muri bitanu biteganywa ni 14,373 banga na 5.7%. Icyiciro cya kabiri ni 54,214 bangana na 21.5%. Icyiciro cya gatatu ni 75,817 bangana na 30.10%, mu gihe mu cyiciro cya kane harimo abanyeshuri 63,326 bangana na 25.10%.

“Hariho n’ikindi cyiciro cya gatanu ari nacyo dukunzekwita ‘unclassified’ kirimo abanyeshuri 44,176 bihwanye na 17.50%, abangaba ni ababa batagejeje kuri ya manota agaragaza ko batsinze.”

Muri rusange urugero rwo gutsinda mu mashuri abanza ni 82.5%.

  • Mu basoza icyicirorusange(Tronc Commun)

Abanyeshuri bakoze ibizamini ni 121,626, bagizwe n’abakobwa 66,240 n’abahungu 55,386.

Abaje mu cyiciro cya mbere ni 19,238 bangana na 15.8%. Icyiciro cya kabiri harimo abanyeshuri 22,576 bangana na 18.6%. Icyiciro cya gatatu kirimo 17,349 bangana na 14.3%, mu gihe mu cyiciro cya kane harimo abanyeshuri 45,842 bangana na 37.7%.”

Kimwe no mu cyiciro cy’amashuri abanza, mu cyiciro rusange harimo abanyeshuri batabonye amanota ahagije bari mu cyiciro cya gatanu, ni ukuvuga 16,466 bangana na 13.6%.”

Muri iki cyiciro ho abanyeshuri batsinze kuri 86.4%.

Abatangarijwe amanota uyu munsi biteganyijwe ko bazatangira ishuri tariki 18 Ukwakira 2021, mu gihe abo mu bindi byiciro bazatangira tariki 11 Ukwakira 2021.

Amanota yatangajwe ni ay’ibizamini byakozwe muri Nyakanga 2021, byagombaga kuba mu Ukwakira 2020 ariko ntibikunde kubera icyorezo cya COVID-19.