Perezida Kenyatta yavuze ku by’imitungo ashinjwa guhisha mu mahanga
Umutungo n’ubucuruzi by’ibanga by’abategetsi, abanyapolitiki n’abatunze za miliyari byashyizwe hanzwe muri zimwe mu nyandiko nyinshi cyane ku isi ku mitungo zagiye ahabona.
Abategetsi n’abahoze ari bo bagera kuri 35 hamwe n’abakozi ba leta barenga 300 bari muri izi nyandiko bahimbye Pandora Papers zivuga ku gukoresha kompanyi zo mu mahanga.
Perezida Ali Bongo wa Gabon, Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya na Denis Sassou-Nguesso wa Congo Brazzaville nibo bakuru b’ibihugu bya Africa bari mu mirimo bavuzwe muri izi mpapuro.
Kuri izi nyandiko, ibiro bya Perezida Uhuru Kenyatta byasohoye itangazo rivuga ko “zizongera imbaraga mu kugera ku gukorera mu mucyo mu by’imari Kenya n’isi byifuza.”
Iri tangazo rivuga ko Kenyatta yavuze ko Pandora Papers “n’igenzura rizakurikiraho bizakuraho igitambaro cy’ibanga n’umwijima ku badashobora gusobanura inkomoko y’imitungo yabo”
Izi nyandiko zerekana ko uwahoze ari minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Tony Blair n’umugore we bizigamiye £312,000 bagura inzu i London bakoresheje kompanyi yo mu mahanga yanditswe kuri iyo nyubako.
Izi nyandiko zerekana ihuriro rya Perezida Vladimir Putin w’Uburusiya n’imitungo iri i Monaco.
Zishobora kandi gushyira leta y’Ubwongereza mu kimwaro kuko zigaragaza uko Perezida Ilham Aliyev wa Azerbaijan n’umuryango we bungutse miliyoni £31 bagurishije umutungo wabo umwe i Londres kuri Crown Estate – ishinzwe imitungo y’Umwamikazi ikagenzurwa na minisiteri y’imari.
Ubugenzuzi bw’izi ‘documents’ hafi miliyoni 12 nibwo bunini cyane bwateguwe na International Consortium of Investigative Journalists (ICIJ), ifatanyije n’abanyamakuru barenga 650.
Izi nyandiko zavuye muri kompanyi 14 zitanga zserivisi z’imari mu bihugu birimo British Virgin Islands, Panama, Belize, Cyprus, United Arab Emirates, Singapore n’Ubusuwisi.
Zerekana uko ba nyiri imitungo bakoresheje ibigo byo mu mahanga bigera ku 95,000 mu kubagurira no kugenga imitungo yabo rwihishwa mu nyungu zabo
Byinshi biri mu bucuruzi bwabo byerekanwa n’izo nyandiko ntabwo bigize ibyaha.
Ariko Fergus Shiel wo muri ICIJ agira ati: “Nta kibazo kirimo kugeza aha gusa byerekana ukuri k’uburyo kompanyi zo mu mahanga zifasha abantu guhisha imari idasobanutse cyangwa guhunga imisoro.”
Yongeraho ati: “Bakoresha izo konti zo hanze, ibyo bigo byo hanze, mu kugura imitungo ya miliyoni amagana mu bindi bihugu, mu gukungahaza imiryango yabo, birengangije abaturage babo.”
Kenyatta, Bongo, Nguesso, Muhwezi…
Pandora Papers zerekana ko abanyapolitiki bagera kuri 50 bo mu bihugu 18 bya Africa bafite ibigo byo mu mhanga bakorana, muri bo harimo abaperezida batatu bakiri mu mirimo, Minisitiri w’intebe wa Côte d’Ivoire cyangwa umuvandimwe wa perezida wa Chad.
Aba ni abatangajwe ku ikubitiro mu ruhererekane rw’inkuru zizagenda zitangazwa muri iki cyumweru.
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya n’abantu batandatu bo mu muryango we – barimo murumuna we Muhoho Kenyatta, bashiki babo na nyina Mama Ngina Kenyatta – bahuzwa na kompanyi 13 zo mu mahanga zibakorera ibyo bikorwa.
Ntabwo bigeze basubiza ku busabe bwo kugira icyo babivugaho.
Ishoramari ryabo mu mahanga, ririmo imari ya miliyoni $30 bashoye muri ‘stocks na bonds’, ryabonetse muri izi nyandiko zerekana ko bafite ikigo bise Varies bashinze mu 2003 mu gihugu cya Panama.
Mama Ngina w’imyaka 88 niwe ufite ijambo rya mbere muri iki kigo kandi inyandiko zerekana ko umuhungu we Uhuru Kenyatta ari we umukurikira kandi uzaragwa iyo mari ku rupfu rwa nyina.
Agaciro nyako n’umutungo wose by’icyo kigo cyabo ntabwo bizwi neza.
Pandora Papers zivuga ko Perezida Ali Bongo n’abanyapolitiki babiri bo muri Gabon bagenzuraga kompanyi yo muri British Virgin Islands yakoraga ubucuruzi mpuzamahanga butandukanye.
Izi nyandiko zigaragazamo umugore we Sylvia Bongo Ondimba nk’umwe mu bari muri ubwo bucuruzi bwinjije imari itazwi neza ingano kuri uyu muryango.
Perezida Sassou-Nguesso umaze kimwe cya kabiri cy’imyaka afite ku butegetsi bwa Congo, izi nyandiko zereka ko yari afite kompanyi igenzura ibirombe bya diyama, iri mu mutungo ukomeye w’iki gihugu.
Mbere y’izi nyandiko ntibyari bizwi ko ari we nyiri Inter African Investment Ltd. Abanyamakuru bacukumbuye uko ubutegetsi bwayo buzamuka bagera kuri we nk’umuntu uhishwe utaravugwaga muri ba nyirayo.
Iyo kompanyi yashinzwe muri British Virgin Islands mu 1998 ubwo Nguesso yari kuri manda ye ya kabiri nka perezida.
Jim Muhwezi, minisitiri w’umutekano wa Uganda, akaba n’umugabo wa mubyara wa Janet Museveni – umugore wa Perezida Yoweri Museveni – nawe avugwa muri Pandora Papers.
Muhwezi afite imigabane muri kompanyi ebyiri zo muri British Virgin Islands no muri Panama zikora ubucuruzi bunyuranye mpuzamahanga, imwe muri zo yarezwe ibyaha byo kunyereza umutungo wa leta mu gihe cy’imyaka 11.
Abategetsi babajijwe kuri iyo mitungo n’ubucuruzi mu mahanga benshi banze kugira icyo babivugaho.
Umunyamakuru wa ICIJ abajije Jim Muhwezi kugira icyo avuga ku bigaragazwa na Pandora Papers yagize ati: “Ibyo uriho uvuga simbizi rero ntacyo angusubiza.”
BBC