Wari uzi abaperezida barambye ku butegetsi kurusha abandi muri Afurika

Rimwe mu Burayi, umugabo uzwi mu mateka yagize ati ” Navutse Kadhafi ari perezida wa Libya, niga amashuri abanza akiri we, nkomeza ayisumbuye, kaminuza, mba dogiteri akiri perezida , kugeza mbaye porofeseri ari we ukiri perezida, abaza Abanyafurika ati “Harya ubwo ni iki gishya yaba ageza ku baturage ayobora?

Uyu Kadhafi yaje kwicwa muri 2011 amaze ku butegetsi imyaka 42. Abanyaburayi bahora bavugwaho kuba nyirabayazana w’urupfu rwe.

Ariko se nibyo? Bibaye byo ibihugu bifite abaperezida bakurikira byaba bigaragara gute ku bijyanye n’ubukungu, ko hari abamaze ku butegetsi imyaka 30 na 20. N’ubwo bimeze gutyo abaturage ba Libye ya Kadhafi wamaze ku butegetsi imyaka 42 kugeza yishwe bari mu babayeho neza ku Isi, ubu nyuma y’urupfu rwe abatuye Libye bifuza ibihe nk’ibya Kadhafi bakihanagura.

Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, Perezida wa Guine Equatorial ni we umaze ku butegetsi igihe kirekire muri Afurika. (Ifoto ya AFP)

Gukura ku myaka y’amavuko ntibivuze kuramba ki butegetsi muri Afurika n’ubwo Paul Biya wa Cameroun ufite imyaka 85 y’amavuko aza ku mwanya wa kabiri ku baperezida barambye ku butegetsi muri Afurika. Ayoboye igihugu cye imyaka 36.

Biya ntabwo ari we uza ku mwanya wa mbere nk’uko ikinyamakuru The Monitor dukesha iyi nkuru kibigaragaza.

Ku isonga hari Teodoro Obiang Nguema wa Guinee Equatorial uyoboye urusha imyaka 3 Biya, ni ukuvuga ko ayoboye 39.

Abamaze imyaka isaga 30 ku butegetsi

– Obiang w’imyaka 76, umuherwe mu gihugu gikize kuri peteroli amaze ku butegetsi imyaka 39.

Uyu yagiye ku butegetsi  muri Kanama 1979 abuhiritse. Muri 2016 yatorewe manda ya 5.

– Biya wa Cameroun yabaye perezida mu Gushyingo 1982.

– Denis Sassou Nguesso  wa Congo-Brazzaville amaze ku butegetsi imyaka 34. Yabugiyeho kuva mu 1979 kugeza mu 1992. Yaje kubugarukaho guhera mu 1997 nyuma y’intambara yabaye muri iki gihugu. Nguesso yongeye gutorwa muri Werurwe 2016.

– Mu karere,  Yoweri Museveni wa Uganda na we ntiyasigaye inyuma abumazeho imyaka 33. Yabugiyeho muri Mutarama 1986 abuhiritseho Idi Amin Dada, amateka akunze kwita umunyagitugu. Museveni yatorewe manda ya 5 muri Gashyantare 2016.

– Mu gice cy’Afurika y’Amajyepfo, umwami wa Swaziland yaje kwitwa ubwami bwa eSwatini,  buyobowe n’Umwami Mswati III niwe ubumazeho igihe kinini. Abumazeho imyaka 32, uyu yimye muri Mata 1986.

Ababumazeho imyaka isaga 25

– Perezida Omar al-Bashir wa Sudani amaze ku butegetsi imyaka 29. Yabugiyeho muri Kamena 1989 abuhiritse.

–  Idriss Deby  wa Tchad yabugiyeho mu 1990, abumazeho 28. Muri Mata 2016 yatorewe manda ya 5.

– Uwa Erythree Isaias Afwerki  yayoboye iki gihugu kuva cyabona ubwigenge nuri Mata 1993. Ubutegetsi abumazeho imyaka 25.

Agahigo ko kumara igihe ku butegetsi muri Afurika gafitwe n’Umwami w’Abami wayoboye Ethiopie, Haile Selassie yabumazeho inyaka 44.

Akurikirwa na Kadhafi wabumazeho 42 akabuhavo yishwe. Na we akurikirwa na Omar Bongo wa Gabon wabumazeho 41 akabuvaho muri Kamena 2009 apfuye.

Akurikirwa na Jose Eduardo dos Santos wa Angola wabuvuyeho muri Nzeri 2017 ayoboye imyaka 38.

Gnassingbe Eyadema  wa Togo na we yayoboye 38 kuva mu 1967 kugera muri 2005 apfuye. Yasimbuwe n’umuhungu we Faure Gnassingbe.

Umukambwe Robert Mugabe wa Zimbabwe na we ntiyasigaye kuri uru rutonde anasoza. Uyu witwa se w’ubwigenge (father of independence) yavuye ku butegetsi ahatiwe kubuvaho n’ingabo z’iki gihugu yari ayoboye imyaka 37, ni ukuvuga kugera mu Gushyingo 2017.

Ntakirutimana Deus