Abarimu babaye indashyikirwa bagenewe ibikoresho bigezweho bizabafasha kunoza ireme ry’uburezi
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, USAID Soma Umenye yashyikirije Ikigo Gishinzwe Guteza Imbere Uburezi mu Rwanda (REB), ‘tablets’ 30 zizahembwa abarimu babaye indashyikirwa mu turere 30 tugize u Rwanda.
Iki gikoresho kizahabwa umwarimu umwe muri buri Karere mu Rwanda. Gutanga ibi bihembo ngo ni ikimenyetso cy’uburyo USAID yiyemeje gushyira imbaraga mu kongera ireme ry’uburezi mu Rwanda no kugaragaza ko abarimu ari bo babifitemo uruhare rukomeye.
Insanganyamatsiko y’uyu munsi ku rwego mpuzamahanga igira iti “Uburenganzira k’uburezi bisobanura uburenganzira k’umwarimu ushoboye”, ijyanye neza n’insanganyamatsiko ku rwego rw’igihugu igira iti: “Umwarimu wabyigiye kandi ubishoboye ni we shingiro ry’ireme ry’uburezi”.
USAID Soma Umenye rero ifatanya na REB mu gushyigikira aya mahame yombi.
USAID Soma Umenye ishyirwa mu bikorwa na USAID ifatanije na REB, igakorana n’amashuri yose abanza ya Leta n’afashwa na Leta mu Rwanda, hagamijwe kuzamura umubare w’abanyeshuri bamenya gusoma no kwandika neza, nibura bagera kuri miliyoni.
USAID Soma Umenye na REB bandika ibitabo byigirwamo by’abanyeshuri, bagakora ibitabo abarimu bigishirizamo, bagatanga amahugurwa ku barimu kandi bagashyiraho uburyo bwo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rinoze ry’ibyo baba baratanzemo amahugurwa kugira ngo iyi ntego ikomeye yo kuzamura gusoma igerweho.
Uyu mushinga wemera ko iyo abarimu bahuguwe neza, bagahabwa ibikoresho nkenerwa kandi bakanahabwa agahimbazamusyi, muri icyo gihe abanyeshuri na bo, utitaye ku kuba ari abahungu cyangwa abakobwa, ku kuba bafite ubushobozi cyangwa batabufite, bose babasha kwiga gusoma kandi neza.
Ni muri uru rwego USAID Soma Umenye ishyigikira ibikorwa bigamije kuzamurira abarimu ubumenyi n’ubushobozi bakeneye kugira ngo bafashe abanyeshuri bigisha gutsinda neza amasomo.
Yibanda ku mashuri yo hasi abanza, bityo ikagira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda no mu izamuka ry’ubukungu bwarwo.
Ubushakashatsi bwerekanye ko abanyeshuri bamenya gusoma badategwa mbere yo gusoza umwaka wa 3 w’amashuri abanza, ari bo batava mu ishuri, kandi bagatsinda neza n’andi masomo, ibi bikabongerera amahirwe yo kuzavamo abenegihugu bashoboye umurimo.
Mu gushyikiriza ibi bihembo REB, Umuyobozi Ushinzwe Uburezi muri USAID, Luann Gronhovd, ati “Tunejejwe no gushyigikira REB mu guhemba abarimu babaye indashyikirwa mu 2018 tubagezaho ibi bihembo. Turabizi neza ko abarimu bakora umurimo wabo neza ari bo shingiro ry’imyigire iboneye. Aba barimu barakora cyane kandi turabibubahira. Turizera ko kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwarimu muri uyu mwaka no gutanga ibi bihembo, bizabera abarimu bose agahimbazamusyi kabasunikira gukora cyane kandi neza.”
Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irénée Ndayambaje, yakiriye ibi bihembo bizahembwa abarimu b’indashyikirwa ku Munsi Mpuzamahanga w’Umwarimu, uzizihizwa kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 5 Ukwakira mu Karere ka Rwamagana.
Ati “Twishimira ubufatanye dufitanye na USAID. Dufite intego n’ikerekezo bimwe. USAID Soma Umenye iradushyigikira ngo tugere ku ntego twihaye muri gahunda z’uburezi muri rusange. Iki gikorwa ni kimwe mu bindi byinshi dukorana bigamije kugira ngo umwarimu aterwe imbaraga kandi ahabwe ubumenyi n’ubushobozi akeneye, kugira ngo yigishe neza abanyeshuri b’Abanyarwanda.”
Muri iyi minsi, USAID Soma Umenye yasoje amahugurwa ku barimu barenga 4,600 bigisha Ikinyarwanda mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza mu Rwanda hose, ndetse no ku bayobozi b’ibigo by’amashuri no ku bayobozi b’uburezi mu turere no mu mirenge.
USAID Soma Umenye irimo irashyigikira REB mu gukora ku buryo mu 2019, amashuri yose yo mu mwaka wa mbere, mu wa kabiri no mu wa gatatu, mu bigo bya Leta n’ibifashwa na Leta, azaba yarakiriye igitabo cy’umwarimu, igitabo k’inkuru zisomerwa abanyeshuri, udutabo tw’inkuru abanyeshuri bisomera twanditse mu Kinyarwanda, kandi ikirenzeho, buri mwana akazaba afite igitabo ke cy’umunyeshuri.
Ntakirutimana Deus