Rulindo: Abana bavuka kuri ba se batazwi inkomoko bavutswa uburenganzira bwo kwandikwa
Bamwe mu bakobwa babyariye iwabo mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Bushoki bavuga ko hari abagabo babatera inda bagahita babura bikababera imbogamizi mu kwandikisha abana babo.
Aba bakobwa bavuga ko baterwa inda n’abanyeshuri baza kwiga muri Kaminuza ziri muri ako Karere , cyangwa se hakaba abajya gukora akazi ko mu rugo i Kigali bakagaruka iwabo batwite.
Alphonsine Nyinawumuntu avuga ko yabyaranye n’umuhungu wigaga muri Tumba College of Technology riherereye i Rulindo nyuma y’imyaka ine babana mu nzu amwizeza kuzabana nawe byemewe n’amategeko.
Uyu munyeshuri yari yaramubwiye ko iwabo ari mu Karere ka Huye, arangije kwiga asubira iwabo amubwira ko azagaruka bakandikisha umwana ntiyagaruka.
Ati “Naje gusanga yarambeshye atavuka mu karere ka Huye, nzakumenya ko avuka mu Karere ka Gisagara akaba yarabonye akazi mu karere ka Nyamasheke. Ntiyigeze agaruka nta na nimero ye ya telefoni nzi ngo byibuze nzayoboze njye kumushaka.ubu umwana agize imyaka ibiri n’amezi umunani.”
Abagize iki kibazo bavuga ko akenshi bitangira akwizeza kuzagufasha akakwereka ko azaniyandikishaho umwana mwabyaranye ariko iyo arangije kwiga aragenda agahera ukabura aho umushakira na cyane ko ntamuntu numwe wo mumuryango we aba yaremeye ko umenyana nawe.
Uwamahoro Claudine wo mu Murenge wa Bushoki akarere ka Rulindo yatewe inda na shebuja yakoreraga akazi ko mu rugo i Kigali. Avuga ko akimara kumumenyesha ko atwite yamusabye gusezera ku kazi agataha maze akajya amufashiriza iwabo ndetse n’umwana akamwandikisha mu bana be ariko ngo ntiyongeye kumuvugisha.
Ati “Nkigera mu rugo najyaga muvugisha akantuka ambwira ko atanzi, akambwira amagambo antera ubwoba ansaba kutazongera kumuvugisha ahakana ko atigeze aryamana nanjye mbonye ntacyo bitanze ndamureka.
Uwamahoro akomeza avuga nyuma yo kubyara umwana usa na se yigiriye inama yo gusubirayo kugira ngo abimenyeshe umugore we asanga barimutse abura aho yabariza.
Yongeraho ko abana bavuka ku babyeyi batabana bakura batanditse bamwe bakandikishwa kuri ba sekuru.
Ibyo bituma bakura batazi ba se bikabavutsa uburenganzira bwo kumenya umuryango bakomokamo n’amahirwe yo guhabwa impano n’izungura nk’uko amategeko abiteganya.
Umuyobozi wa Profemmes Twese Hamwe Jeanne D’Arc Kanakuze avuga ko hagiye gushyirwa ingufu mu gukurikirana uwateye umwangavu inda kugira ngo na we izo ngaruka zimugereho.
Ati “Ni gute umuntu asambanya umwana ubuzima bugakomeza? Ibi ni ubunyamaswa dufatanye tubirwanye maze dutabaze inzego zibishinzwe mu gihe gikwiye. Mwegere inzego z’ibanze zibayobore aho mubariza mu gihe muhuye n’iki kibazo”.
Ingingo ya 103 mu itegeko rigenga abantu n’umuryango ryo mu 2016, ivuga ko umuntu ushaka kwiyandikaho umwana uvutse ku babyeyi batashyingiranywe byemewe n’amategeko agomba kuba abiherewe uburenganzira na nyina cyangwa se.
Umubyeyi wavuzwe ko ari se cyangwa nyina w’umwana abimenyeshwa n’umwanditsi w’irangamimerere mbere y’uko uwo mubyeyi yandikwa, igihe adahari mu gihe cy’iyandikwa. Iyo umubyeyi ubimenyeshejwe abyemeye, ahita yandikwa.
Iyo havutse impaka zishingiye ku kumenyekana k’umwe mu babyeyi b’umwana, hitabazwa urukiko rubifitiye ububasha.
Ngo ibi byose iyo bidakunze, kuri ubu biremewe ko umubyeyi umwe yakwiyandikishaho umwana kugeza igihe undi azabonekera na we akamwandikwaho.
Ntakirutimana Deus