Gakenke: Gahunda y’isibo yavugutiye umuti ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryahavugwaga

Abatuye mu Murenge wa Mugunga mu karere ka Gakenke bavuga ko kubumbirwa mu masibo y’intore ku mudugudu byabafashije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Ibi babitangaje ubwo bongeraga gusobanurirwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ibibi byaryo n’ushinzwe ibikorwa mu mushinga ugamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu muryango Pro-femmes Twese Hamwe, Furere Wellars.

Abaturage bavuga ko mu murenge wa Mugunga bahurira mu nteko n’amasibo bakaganira ku bibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Muhawenimana Agnes, umuturage wo muri uyu murenge mu kagari ka Gahinga ati “Isibo y’umudugudu iradufasha cyane, iyo urebye ingo zari zibanye nabi kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina; usanga zaragabanutse pe. Hari nabo tuzi birirwaga barwana ariko kugeza ubu twabungiye mu isibo babanye neza”.

Aha kandi ahuza na Nshunguyinka Vincent, umuhuzabikorwa w’akagari ka Mutego mu murenge wa Mugunga; avuga ko bamwe mu baturage bafite ibibazo by’amakimbirane n’ihohoterwa mu miryango babikemurira mu masibo y’imidugudu ndetse bamwe bakabyicyemurira kubera gutinya kujya ku karubanda.

Ati “Amasibo duhuriramo niyo dukemuriramo ibibazo byinshi byo mu miryango, urebye aradufasha cyane kuko ingo zagiraga amakimbirane zigenda zigabanuka; ingo zarangwagamo ihohoterwa rishingiye ku gitsina twagiye tuzihuza tukazunga binyuze mu masibo, ndetse no mu mugoroba w’ababyeyi; ibi kandi rimwe na rimwe bituma bamwe babyikemurira kubera banga ko bigera mu isibo ibyabo bikajya ku karubanda”.

Akomeza avuga ko n’ubwo isibo iterana rimwe mu cyumweru ariko bakoramo ibikorwa byinshi kandi bigirira akamaro abaturage bo muri uyu murenge wa Mugunga, kuko ibibazo byose byo mu miryango bishyirwa ahagaragara abaturage bose bakabasha gutanga ibitekerezo ndetse n’inzego z’ubuyobozi zikabasha kubikurikirana.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugunga Mukeshimana Alice, avuga ko kuba barashyizeho amasibo y’imidugudu byabafashije kubona uburyo bakurikirana ibibazo byose by’ihohoterwa mu midugudu yose.

Ati “Iyo abaturage bahuriye mu masibo y’imidugudu, nibwo tubona ingo zifite amakimbirane aterwa n’ihohoterwa tugomba gukurikirana; aha bidufasha kumenya imiryango igaragaramo ihohoterwa, bigatuma dufata umwanya wo kubakurikirana mu ngo zabo tukabigisha ndetse tukabasobanurira itegeko ry’umuryango. Iyo tugiye mu masibo tukabamenya, dupanga gahunda yo kubasura mu ngo zabo tukamenya uko babanye.”

Umuyobozi w’uyu murenge akomeza avuga ko binyuze mu masibo y’imidugudu, babonye ingo zigera kuri 80 zitabanye neza kubera ihohoterwa rishingiye ku gitsina bakaba barashyizeho abagomba kuzikurikirana mu buryo bwo kubigisha.

Isibo y’umudugudu ni gahunda yashyizweho yo guhuriza hamwe abaturage batuye mu mudugudu umwe, byibura rimwe mu cyumweru; bakiga kubibazo byo mu miryango; yaba itabanye neza, abafitanye amakimbirane, ingo zirangwa mo ihohoterwa, ndetse no kumenya abana bataye amashuri muri uwo mudugudu.

IZABAYO Jean Aime Desire