Dr Gashumba yagaragaje indi ntambwe u Rwanda ruri gutera yo kwita ku babyeyi batwite

Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba asanga kugeza ivuriro kuri buri kagari bizafasha mu kwegera kurushaho ababyeyi batwite bakabyarira hafi kandi neza ndetse biboroheye.

Ibi yabitangaje mu nama nyunguranabitekerezo ku kunoza imitangire ya serivisi mu bigo nderabuzima no mu mavuriro; yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press. Ibi biganiro byabaye tariki ya 27 Nzeri 2018.

Dr Gashumba avuga ko, minisiteri ifite gahunda yo kubaka ibigo nderabuzima muri buri kagari, kugirango habashe kunozwa itangwa rya serivisi z’ubuvuzi n’ubwo ubushobozi budahagije.

Ati “Hari byinshi byakagombye gukorwa ariko ubushobozi ntabwo buhagije, bimwe mu byo Leta ikora harimo kongera umubare w’abajyanama b’ubuzima kugirango babashe kunganira ibigo nderabuzima ubundi serivsi zirusheho kugenda neza. Itareganya gushyira muri buri kagari byibura ikigo nderabuzima”.

Iki kigo nderabuzima kizafasha mu kwita ku babyeyi batwite, n’abandi barwayi muri rusange n’ubwo bajyaga bitabwaho n’abajyanama b’ubuzima nabo bari kongerwa kugirango barusheho kwita ku babagana.

Gashumba akomeza avuga ko hari ibigo nderabuzima bigera kuri 17 byatangiye kubakwa, bimwe muri byo bikaba byaramaze kuzura mu gihe hasigaye 12 bitaruzura neza.

Mu buryo bwo kunoza imitangire ya serivisi mu bigo nderabuzima na za poste de sante, Minisitiri avuga ko uyu mwaka bongereye umubare w’abajyanama b’ubuzima bafasha kwegereza abaturage serivisi zoroheje z’ubuzima,  aho bongereye umubare wabo kuva ku 45,000 bakaba bagera ku 58,286 mu midugugu yose y’u Rwanda.

Ni mugihe bamwe mu baturage batuye mu ntara bavuga ko bakora urugendo runini bajya ku bigo nderabuzima, nyamara umurwayi ntabushobozi aba afite bwo gukora urwo rugendo.

Mu bushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’ubuzima bwagaragaje ko umuturage akora urugendo rungana n’iminota 56, ajya ku kigo nderabuzima nk’uko byatangajwe na Minisitiri Gashumba.

Ibi bikaba bimwe mu bituma itangwa rya serivisi z’ubuvuzi muri bimwe mu bigo nderabuzima ridakorwa uko bikwiye.

Izabayo Jean Aime Desire