Muhanga: Abaturage bafungiwe kutishyura mituweli

Umuryango wa Nyirandegeya Beatrice utuye mu Mudugudu wa Kamazu mu Kagari ka Nganzo ho mu murenge wa Muhanga mu karere ka Muhanga, uravuga ko yaraye afungiwe kutishyura mituweli.

Abagize uyu muryango batangarije The Source Post ko uyu mukecuru bamufungiye ku biro by’umurenge wa Muhanga guhera ku wa Gatandatu tariki ya 29 Nzeri 2018 yagiye mu muganda rusange.

Nyuma y’aho ngo habonetse umwishyurira aya mafaranga y’abantu batanu barimo n’abuzukuru be ariko ngo ntiyafungurwa.

Umwe mu bakobwa be ati ” Nta mikoro dufite yo kubona ayo mafaranga. Mbere abaturage bamusabiye ko yashyirwa mu cyiciro cya mbere, urutonde rusohotse dusanga bamushyize mu cya 3 kandi nta mikoro dufite.”

Mu gushaka kumenya byimbitse aya makuru twabajije abaturanyi be badutangariza ko yafashwe ejo akaba agifunze, afunganye n’abandi  batarishyura mituweli, ndetse ngo ubu hari n’abari gufatwa batayishyuye.

Twagerageje kuvugana n’umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Mukagatana Fortunée, telefoni ye dusanga iri ku murongo ariko ntiyitabwa, tumwohereje ubutuma bugufi nabwo ntitwabona igisubizo.

Abicishije mu butumwa bugufi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge[ wanditseho Rurangwa Laurent ku rubuga rw’akarere ka Muhanga], nyuma twaje kumenya ko ari Ntezirembo Jean Claude avuga ko nta baturage bafunze.

Ati ” Nta bantu bahari bafungiye mituweli kuko tutanafunga, burya hafungwa abanyabyaha kandi bikurikiza amategeko. Ababibabwiye bababeshye.”

Uko imibare ihagaze

Imibare igaragaza uko uturere dukurikirana mu kwishyira mituweli yasohotse hagati muri Nzeri uyu mwaka, igaragaza ko akarere ka Muhanga kari ku mwanya wa 16 n’abantu 65% bishyuye harimo n’abishyurirwa na leta, mu gihe aka mbere ari Gakenke ifite 78%. Iyi Gakenke ni nayo iri kuza ku isonga mu kwishyura mu mituweli mu Rwanda mu myaka ishize.

Ntakirutimana Deus