Huye: Imiryango isaga 10 irataka ‘kurenganywa’ ku kibazo Perezida yahaye umurongo
Mu murenge wa Simbi ho mu karere ka Huye uwitwa Mukobwajana Jacqueline hamwe n’imwe mu miryango igera ku 10,baravuga ko yarenganye ubwo yakurwaga mu masambu n’uvugako hari iwabo mbere yo mu mwaka w’ 1959.
Ubuyobozi bwo buvugako uku ari ukwigomeka ku myanzuro yafashwe mu rubanza rwaciwe n’abunzi, ko batsinzwe bagomba kuvamo baba badafite aho batura ubuyobozi bukabafasha ariko bakava mu isambu batsindiwe.
Uyu Mukobwajana utuye mu kagari ka Kabusanza umurenge wa Simbi ho mu karere ka Huye,hamwe na bagenzi be batsinzwe urubanza rubimura mu masambu ruciwe n’abunzi b’akagali,mu gihe bandikiye kujurira mu bunzi b’umurenge urubanza ruhita rurangizwa bategekwa kwimuka muri iyi sambu bose,bamwe baracumbika abandi barekerwa inzu zo guturamo gusa nk’uko tubikesha TV1.
Aba bavuga ko batemera ko batsinzwe kuko urubanza rwaciwe n’abunzi b’akagari gusa, bakimuka bikozwe ku bw’imbaraga ngo zabayemo no gufungwa kuko ngo polisi yarabafataga ikabajyana kubafungira ku murenge kugeza bacitse intege bemera kwisenyera amazu bajya gucumbika.
Iki ni ikibazo ubuyobozi bw’akarere ngo bwinjiyemo,bukavuga ko uyu Mukobwajana na bagenzi be batsinzwe ,bityo bagomba kuva mu isambu batsindiwe nk’uko n’abandi baregerwaga hamwe babyemeye bagera ku miryango ngo babyemeye.Kagabo Joseph umujyanama wa komite nyobozi y’akarere ka Huye wakurikiranye iki kibazo,aravuga ko akarere kazabikemura yaba adafite aho atura kakamufasha n’abandi,ariko bagomba kuva muri iyi Sambu.
Ikibazo nk’iki si umwihariko wa Huye kuko cyumvikanye mu bice bitandukanye by’igihugu harimo no muri Nyaruguru.Cyakora mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka , umukuru w’igihugu ubwo yari mu mwiherero w’abayobozi b’inzego z’ibanze yakigarutseho avuga ko nta munyarwanda ukwiye kuza ngo yimure abatuye umusozi yitwaje ko yahoze ahatuye.
Nyuma y’iri jambo ry’umukuru w’igihugu uyu Mukobwajana ngo yahise areka kubunga no kuraraguza aho abonye ,maze agaruka mu isambu ye , ibyo ubuyobozi bufata nko kugumura na bagenzi be bari baremeye imyanzuro.
Ntakirutimana Deus