Umugore wemeranywa n’umugabo ku gutandukana arashinja Mudugudu kumutererana

Umugore utuye i Save avuga ko umugabo we yamusanze aho acumbitse akamuhohotera ndetse akanumubwira ko azamwica, agasaba inzego zibishinzwe gukumira ibibazo bikomeye birimo kumukururira urupfu.

Murekatete(izina ryahinduwe kubera impamvu z’umutekano yabyaranye na Habimana(iri zina naryo ryahinduwe), umwana w’imyaka 3 y’amavuko banasezeranye mu buryo bukurikije amategeko.

Uyu mugore avuga ko yahohotewe n’uyu mugabo, akageza ikibazo ku Muyobozi w’umudugudu wa Irebero  mu Kagari ka Nyagatovu ho mu Murenge wa Mukarange mu karere ka Kayonza. Uyu mugabo atuyemo ndetse akamuha inyandiko y’ihamagaza(convocation), mudugudu ntayigeze kuri Habimana.

Murekatete avuga ko umugabo we yataye urugo akamukorera ihohoterwa ashaka kumwica.

Akomeza avuga ko Habimana yari amaze hafi umwaka n’amezi ane atabana n’umugore we Murekatete. Tariki ya 5 Kanama 2018 ngo yagiye aho uyu mugore aba i Save ku mpamvu z’akazi aramukubita ndetse ngo ashaka no kumwica ariko aramuhusha.

Ati ” Aza aje kunyica arampusha ahita ajya Kayonza , ntanga ikirego hano i Save banyohereza i Kayonza njya kuri Rib bampa convocation(urupapuro rw’ihamagaza).

Akomeza avuga ko Mudugudu yaruhaye atarushyikirije Habimana rwari rugenewe.

Ati ” Nyiha Mudugudu njyewe mpita ngaruka (i Save) bukeye mudugudu arampamagara arambwira ngo mbonye umugabo wawe ambwira ibyo yambaye uko ameze ambwira aho ajya ataha ndamubwira nti ni uwo.”

Hashize nk’isaha ngo aramuhamagara amubwira ko urwo rupapuro arumushyikirije. Murekatete yaje kumenya ko uwo mugabo atashyikirijwe urwo rwandiko. Mudugudu Kabayija avuga ko yagiye urwo rwandiko akaruha umugabo uba mu gipangu Habimana abamo,nyuma uwaruhawe akaza gusanga atari we akabimubwira.

Nyuma yavuganye n’abakozi ba RIB bamubwira ko nibabona uwo mugabo bazamufata. Baje kumufata Kabayija ahamagara umupolisi wamubwiye gufata uwo mugabo ntibabasha kumvikana neza barekura Habimana.

Uyu muyobozi avuga ko atanze gufata Habimana ahubwo ko ibibazo byabaye ari byo kandi ko igihe cyose azahabwa urupapuro rw’ifata azarumushyikiriza kuko urundi rwarangije igihe.

Umugore n’umugabo biteguye gutandukana neza

Habimana avuga ko atigeze ashaka kwica Murekatete. Itariki Murekatete agaragaza ko yakubiswe na Habimana akamara ukwezi adakora, avuga ko atari ukuri, ahubwo ngo habayeho ikibazo cy’amakimbirane mu muryango bitewe n’uko umugore atashakaga ko amenya uwo yishyura amafaranga y’inzu. Ibyo byatumye ngo ahita ava i Save aho yari yagiye kureba umugore we n’umwana we.

Avuga ko yiteguye ko batandukana mu buryo buciye mu mucyo ibibazo byose bihari bigakemuka.

Uretse Habimana na Murekatete avuga ko yiteguye  gutandukana na we ntahozwe ku nkeke.

Habimana ahakana guta urugo akavuga ko umugore yagiye agiye ku kazi kandi ngo yamwohererezaga amafaranga yo kumutunga ndetse n’ayo gukodesha inzu.

Ntakirutimana Deus