Umuherwe nyiri Chelsea Fc yangiwe gutura mu Busuwisi
Amakuru aravuga ko Roman Abramovich, umuherwe w’Umurusiya ufite umutungo ubarirwa muri za miliyari akaba na nyir’ikipe ya Chelsea, Ubusuwisi bwamwimye ibyangombwa byo kwemererwa gutura muri iki gihugu.
Polisi y’Ubusuwisi yagiriye inama abategetsi b’iki gihugu kumwima uru ruhushya kubera kumucyekaho kuba ashobora kuba mu bikorwa by’amafaranga afite inkomoko idakurikije amategeko cyangwa akaba akorana n’imitwe y’abanyabyaha.
Bwana Abramovich avuga ko nta kibi yakoze.
Bwana Abramovich ntabwo arigera ashinjwa ibyaha mu Busuwisi cyangwa ahandi nk’uko bigaragara mu nkuru ya BBC.
Ibi birego bishingiye ku gucyeka kudafite gihamya kwa polisi y’Ubusuwisi, kwagiye ku karubanda nyuma yaho igitangazamakuru Tamedia cyo mu mujyi wa Zurich mu Busuwisi kiboneye ibaruwa ya polisi bikubiyemo.
Uwunganira mu mategeko Bwana Abramovich, yavuze ko umukiliya we nta na rimwe yari bwigere ashinjwa kuba cyangwa gukorana n’imitwe y’abanyabyaha.
Yarwanye inkundura mu mategeko ngo iyo nkuru ntisohoke muri icyo gitangazamakuru, ariko iki gitangazamakuru kiza gutsinda uru rubanza nyuma y’amezi menshi.
None amashami yacyo atandukanye yatangaje inkuru yuko polisi y’Ubusuwisi yavuze ko ifata Bwana Abramovich nk’umuntu ushobora guteza “umutekano mucye” kuri rubanda aramutse yemerewe gutura muri iki gihugu.
Amakuru avuga ko polisi itigeze itanga impamvu ishingiraho.
Daniel Glasl, wunganira mu mategeko Abramovich, yavuze ko yababajwe cyane n’itangazwa ry’ayo makuru y’ibanga akubiye mu nyandiko za leta y’Ubusuwisi.
Abramovich yari yifuje gutura mu gace k’imisozi ko kuruhukiramo ka Verbier mu Busuwisi.
Umunyamakuru wa BBC Imogen Foulkes uri mu Busuwisi avuga ko ku bategetsi bo muri iki gihugu, gucyekwa gusa gukoresha amafaranga afite inkomoko inyuranyije n’amategeko bihagije ngo umuntu yimwe ibyangombwa byo kuhatura.
Yongeyeho ko Bwana Abramovich atari we muherwe wa mbere ukomoka mu Burusiya wangiwe gutura mu Busuwisi, ko ahubwo ari uko ari we uzwi cyane muri abo bandi.
Mu ntangiriro y’uyu mwaka, Bwana Abramovich yakuyeho ubusabe bwe bwo kongerera agaciro impapuro zimwemerera gutura mu Bwongereza.
Hari nyuma yuko gucyerererwa kuzimuha bigaragaye nk’ibyamubujije kujya mu Bwongereza kureba umukino wa nyuma ikipe ye ya Chelsea yatsindagamo Manchetser United ikegukana igikombe cya FA Cup.
Kuva icyo gihe, ubu yamaze kubona ubwenegihugu bwa Israel, nkuko bitangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Israel. Iki gihugu giha ubwenegihugu abo mu bwoko bw’Abayahudi bakigannye, gishingiye ku itegeko rijyanye no gusubira mu gihugu.
Abafite impapuro z’inzira za Israel bashobora kujya gusura Ubwongereza batagombeye ikindi cyangombwa cy’Ubwongereza, ariko Abarusiya bo ntabwo babyemerewe.
Ntakirutimana Deus