Minisitiri w’Intebe wa Nouvelle Zelande yajyanye umugabo we mu nama ya Loni kurera umwana

Minisitiri w’intebe wa New Zealand, Jacinda Ardern, ku wa mbere yagejeje ijambo rye rya mbere ku nteko y’abitabiriye inama rusange y’umuryango w’abibumbye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika – kandi bwa mbere mu mateka y’uyu muryango, yari yazanye n’uruhinja rwe, rurerwa n’umugabo we w’umunyamakuru kuri televiziyo.

Mbere gato yo kuvuga ijambo rye, Madamu Ardern yakinnye n’uyu mwana we w’umukobwa witwa Neve Te Aroha.

Umugabo we Clarke Gayford, ufite inshingano ya mbere yo kwita kuri uyu mwana muri iyi nama rusange ya ONU, ni we wari ukikiye Neve mu gihe nyina yagezaga ijambo ku nteko rusange ya ONU.

Madamu Ardern ni we mutegetsi wa kabiri w’igihugu w’umugore ku isi wabyaye mu gihe akiri ku butegetsi nk’uko BBC yabitangaje.

Yavuze ijambo rye rya mbere nu nama yavugaga by’umwihariko kuri nyakwigendera Nelson Mandela wigeze kuba Perezida w’Afurika y’epfo, avuga ko “yakoze cyane” ku buzima bw’igihugu cya New Zealand.

Minisitiri n’umugabo we

Muri iki gihe, Madamu Ardern akomeje konsa umwana we Neve w’amezi atatu, akaba yavuze ko ari “ibintu bisanzwe cyane gufata icyemezo” cyo kumujyana mu rugendo nk’uru rw’iminsi itandatu mu mahanga.

Igitangazamakuru NewsHub cyo muri New Zealand cyasubiyemo amagambo ya Madamu Ardern agira ati “Mu by’ukuri Neve aba andi iruhande igihe kinini muri New Zealand.”

Minisitiri w’intebe Ardern yabwiye ikinyamakuru the New Zealand Herald ko ari we wishyurira amafaranga y’urugendo umugabo we, nk’umuntu “waje muri uru urugendo by’umwihariko kwita kuri Neve.”

Umugabo ateruye umwana mu nama

Madamu Ardern yasubiye ku kazi ke nka Minisitiri w’intebe wa New Zealand mu kwezi gushize kwa munani, nyuma yo kurangiza ikiruhuko cye cy’ibyumweru bitandatu kigenerwa umubyeyi wabyaye muri iki gihugu.

Ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, umugabo we Gayford yagaragaje ifoto y’icyangombwa cyahawe umwana wabo Neve nk’umwe mu bitabiriye inama rusange ya ONU.

Stephane Dujarric, umuvugizi wa ONU, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:

“Minisitiri w’intebe Ardern ari kwerekana ko nta muntu n’umwe warusha umugore, ubangikanya inshingano ze nk’umugore n’akazi gasanzwe, guhagararira igihugu cye.”

Yongeyeho ati”5% gusa by’abategetsi bo ku isi ni abagore, rero tugomba kubaha ikaze [hano] uko dushoboye kose.”

Ntakirutimana Deus