U Burundi burateganya kuva mu Muryango wa Afurika y’i Burasirazuba
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Burundi, Pascal Nyabenda aherutse gutangaza ko igihugu cye kizava mu bigize Umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba East Africa Community (EAC) mu gihe icyifuzo cyabo kitakiriwe.
Uyu muyobozi yatangarije kuri radio y’u Burundi (RTNB)ku cyumweru ikibazo kitarakemuka nkuko Anadolu yabitangaje.
Ati “ U Burundi bwahakanye ibijyanye n’amatora y’umuyobozi w’inteko y’uyu muryango, iki kibazo kugeza n’uyu munsi ntikirakemuka.”
Ibi yabitangaje avuye i Juba muri Sudani y’Epfo aho yitabiriye inama ya 12 y’abaperezida bayobora inteko nshingamategeko zo muri EAC.
Iki gihugu cyagaragaje kandi ko kitishimiye uburyo ururimi rw’Icyongereza ruhabwa agaciro muri uyu muryango bifatuma abenegihugu babwo bavuga Igifaransa batabona akazi muri uyu muryango.
Ati ” Twagaragaje ikibazo cy’ihezwa ry’Abarundi mu kazi gatandukanye muri uyu muryango, kubera ko ibizamini bitangwa mu Cyongereza , mu gihe turi igihugu gikoresha Igifaransa, ndetse n’inama yahuje abaperezida b’ibihugu bigize EAC bemeranyijwe ko igifaransa kizajya gikoreshwa.”
Akomeza avuga ko iki gihugu gitegereje ibisubizo byiza kuri icyo kibazo, ariko ngo nibidasubizwa neza buzivana muri uyu muryango.
Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’i Burasirazuba ugizwe n’ibihugu 6; u Burundi, u Rwanda, Uganda, Kenya’ Tanzania na Sudani y’Epfo.
Ishingwa ry’uyu muryango rifatwa nk’amahirwe kuri buri gihugu kiwurimo kuko biba bihuje imbaraga, ijwi ryabyo rikagera kure. Izi mbaraga kandi zigaragara mu bukungu aho bahuza isoko rimwe, ushaka gushora imari mu karere agakururwa n’umubare munini w’abatuye muri ibyo bihugu aho kureba igihugu kimwe.
Ntakirutimana Deus