Vatican: Papa Benedigito wa 16 yavuze ko arimo gusoza urugendo rwe ku Isi
Uwahoze ari umushumba mukuru wa Kiliziya Gatolika Papa Benedigito wa 16 aravuga ko arimo gusoza urugendo rwe ku Isi.
Mu rwandiko yanditse rwasohotse mu kinyamakuru cyo mu Butaliyani, Corriere della Sera, Benedigito wa 16 yanditse ko ari mu minsi ya nyuma y’umutagirambagiro ugana imuhira.
Muri urwo rwandiko yashimye cyane abamwandikiye ubutumwa bamwifuriza isabukuru y’imyaka itanu asezeye ku ntebe y’ubutungane.
Agira ati “Biranshimisha iyo abantu banditse bashaka kumenya uko mbayeho muri iyi minsi yanjye ya nyuma kw’isi.”
Kuva yeguye, uyu mukambwe w’imyaka 90 wabaye umushumba mukuru wa kiliziya mu gihe cy’imyaka irindwi, yibera i Vatican.
Abamuba hafi bavuga ko nubwo afite ikibazo cyo kugenda, mu mutwe hagikora neza.
Papa Benedigito wa 16 amaze imyaka 5 avuye ku mwanya w’Ubushumba bwa Kiliziya Gatolika ku Isi yeguye ku mpamvu ze bwite.
Papa Francis amaze imyaka 5 avuye ku mwanya w’Ubushumba bwa Kiliziya Gatolika ku Isi yeguye ku mpamvu ze bwite. Ese ubu iki gika mwagisomye mbere yo kugishyira ahagaragara (publication).
Muriyangiza kabisa mujye mukora proofreading before publication