Umunyarwanda Dr.Twagira ukekwaho Jenoside yahagaritswe ku mirimo mu Bufaransa

Ibitaro bya leta y’u Bufaransa byitiriwe Paul Doumer byahagaritse by’agateganyo Umunyarwanda Dr. Charles Twagira ukekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni nyuma yuko Komisiyo y’igihugu irwanya Jenoside ishyiriye itangazo hanze ryamagana uruhare rw’iki gihugu mu gushyigikira abakekwaho jenoside kugeza ubwo ukekwaho ibi byaha ahawe akazi mu bitaro bya leta biherereye  i Labruyère mu Bufaransa.

Uyu mugabo yatangiriye gukora muri ibi bitaro mu kwezi gushize. Ubuyobozi bw’ibitaro byo mu karere ka Paris bwatangarije ikinyamakuru  Associated Press  ku wa kabiri w’iki cyumweru ko ibi bitaro byamenye ibijyanye n’ibyo aregwa nyuma y’icyumweru kimwe atangiye akazi ke.

Ibi bitaro byatangaje ko byafashwe umwanzuro wo kumuhagarika mu kazi mu rwego rwo guharanira imikorere myiza yabyo.

Twagira wahoze ari Umuyobozi mu bitaro mu Rwanda yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu n’inkiko Gacaca zo mu Rwanda, adahari mu mwaka w’ 2009.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Dr Bizimana Jean Damascène, avuga ko yamenye ihagarikwa mu kazi rya Dr Twagira ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 6 Gashyantare, avuga n’icyo bisobanuye. Ati “Twamenye ko kontaro ye yahagaritswe akaba ari icyemezo twishimiye kandi twifuza ko gikwiye no ku bandi bose bashyiriweho impapuro zo kubafata ariko bakiri mu mirimo hirya no hino mu mahanga.”

Umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa wakunze kuvugwamo agatotsi,  iki gihugu gishinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, no kwanga gufata no kohereza mu Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri iyi jenoside bari ku butaka bw’iki gihugu.