Umurundi wishe Umunyarwandakazi bakoranaga mu rugo yakatiwe gufungwa burundu
Bimenyimana Eric , Umurundi wari umukozi wo mu rugo yakatiwe gufungwa burundu n’Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo, nyuma y’uko rumuhamije icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umukozi mugenzi we bakoranaga mu rugo, bushinjacyaha bwari bwamusabiye iki gihano.
Ku wa 31 Mutarama 2018 ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Gasabo bwagejeje imbere y’Urukiko umuhungu witwa Bimenyimana Eric wari umukozi wo mu rugo rumusabira igihano cy’igifungo cya burundu ku cyaha cy’ubwicanyi yakoreye umukozi mugenzi we bakoranaga mu rugo witwa Dusabeyezu Clementine. Yaje gukatirwa iki gihano ku wa mbere w’iki cyumweru tariki ya 5 Gashyantare 2018.
Mu iburana rye, Bimenyimana Eric yemeye icyaha akavuga ko icyamuteye gukora ibyo ari uko yahoraga amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina akabyanga .
Bimenyimana Eric ufite ubwenegihugu bw’Uburundi na Dusabeyezu Clementine bari abakozi bo mu rugo mu kagari ka Kibagabaga , Umurenge wa Kimironko ho mu Karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. Ibyo kwicwa uyu mukobwa byasakajwe ku mbuga nkoranyambaga tariki ya 12 Mutarama 2018. Icyo gihe yamwishwe amuteye icyuma ahantu hatandukanye ku mubiri we. Akimara kibikorayahise atoroka ariko aza gufatwa n’inzego z’umutekano nyuma y’iminsi 8, ni ukuvuga tariki ya 20 Mutarama 2018.
Iki cyaha cy’ubwicanyi giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 140 y’Itegeko Ngenga no 01/2012/OL ryo ku wa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana.