U Rwanda rwabaye urwa 4 muri Afurika mu bihugu bifite izamuka mu bukungu

Icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’ikigo mpuzamahanga cya KPMG kigaragaza ibihugu bitanga icyizere cy’izamuka ry’ubukungu muri uyu mwaka wa 2018 cyashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu byo mu karere no kuwa kane muri Afurika mu bihugu biri ku murongo mwiza mu micungire y’ubukungu.

Muri icyo cyegeranyo kiswe Growth Promise Indicators Report, ku myanya 10 ya mbere harimo ibihugu 8 byose byo ku mugabane w’iburayi. Umugabane wa Afrika ugaragazwa nk’ahantu habaye impinduka ziganisha ku izamuka n’iterambere ry’ubukungu ku isi mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2007 ukageza muri 2017, by’umwihariko mu cyiciro cyo kwagurira amarembo ishoramari n’ubukungu bwuje gukorera mu mucyo.

Ingero zifatika zigaragazwa muri icyo cyegeranyo ni ibihugu nka Ghana, Mozambique, Niger, na  Mauritania byaje imbere y’ibindi nubwo hari ibihugu byadohotse kuri iyo ngingo nka Nigeria na Kenya byanagize ingaruka ku bucuruzi muri ibyo bihugu.

Uko u Rwanda ruhagaze

 

Ku Isi u Rwanda muri iki cyegeranyo rushyirwa ku mwanya wa 69 rwari ruriho no mu cyegeranyo cyabanjirije iki, mu gihe igihugu cy’ubuholandi aricyo kiza ku mwanya wa mbere ku isi. Imbere y’u Rwanda mu bihugu bya Afurika harimo ibirwa bya Maurice ku mwanya wa 41 ku isi n’ibya Seychelles biri ku mwanya wa 56 ndetse n’igihugu cya Botswana kiri ku mwanya wa 68.

Ingingo zigaragaza u Rwanda ko rwagize umwihariko ni aho impuguke za KPMG zigaragaza akamaro ko kugira imicungire myiza y’ibigo aho u Rwanda n’igihugu cya Bhutan ngo byagaragaje ko kugira imicungire myiza y’ibigo bidashingira ku kugira umutungo munini ko ahubwo byaba ishingiro ry’izamuka ryihuse kandi ryizewe ry’umusaruro mbumbe w’igihugu kuko bifasha kongera ubushake bwa ba rwiyemezamirimo imbere mu gihugu no hanze kwagura ishoramari ryabo. Aha impuguke za KPMG ziba zigereranya ibihugu u Rwanda na Bhutan n’ibindi bihugu nka Sudan na Guinea Bissau.