Umusirikare urwanya ubutegetsi bwa Kabila ashobora guhabwa ibihano birimo n’icy’urupfu

Umusirikare wahoze mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Col John Tshibangu, waje kuziyomoraho agashinga umutwe urwanya Congo, nyuma akanangaza ko ahaye Perezida Joseph Kabila igihe cy’iminsi 45 akaba yavuye ku butegetsi, atabikora akavanwaho ku ngufu azaburanishirizwa muri iki gihugu, aho  bamwe bavuga ko ashobora no guhabwa igihano kiruta ibindi muri iki gihugu cy’urupfu.

Ibi byagaragaraga mu mashusho ya video yatembera mu kwezi gushize , atangajwe na Col  John Tshibangu. Uyu musirikare yatawe muri yombi mu kwezi gushize n’ingabo za Leta ya Tanzania. Ubu agiye kuburanishirizwa muri Congo nubwo imiryango itandukanye irimo iharanira uburenganzira bwa muntu  yari yasabye ko ataburanishirizwa muri iki gihugu kuko ngo ashobora gukatirwa igihano cyo gupfa kigitangwa muri iki gihugu.

Minisitiri w’Ingabo muri iki gihugu, Crispin Atama Tabe, yavuze ko uwo mu Koloneli “azitaba ubutabera  akurikiranyweho ibyaha byo gushinga umutwe w’inyeshyamba.

Gusa uyu musirikare yizeza ko urubanza rwe ruzacibwa mu bwisanzure no mu kuri.

Col John Tshibangu

Ababrizwa mu mitwe irwanya leta ya Kabila ntibakunze gushira amakenga ubutabera bw’iki gihugu, ibyo bigaragazwa n’abahoze mu mutwe wa M23  banze gutaha muri iki gihugu bazira ibihano bashobora guhabwa ndetse birimo n’icy’urupfu. Hari kandi na Gen Bosco Ntaganda wahoze mu mutwe w’inyeshyamba muri iki gihugu( National Congress for the Defense of the People-CNDP)) nawe wanze kwishyira mu maboko y’ingabo z’iki gihugu, ahubwo agahitamo kugenda yihishe akinjira muri ambasade ya Amerika i Kigali, kugirango ashyikirizwe urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), atinya iki gihano.

Bamwe mu bafatirwa mu bikorwa by’umutekano muke muri iki gihugu bagiye bakatirwa igihano cy’urupfu barimo abasivili bane bahamwe n’icyaha cyo kwica umuyobozi w’agace ka  Mugunga muri Nord-Kivu.

Perezida wa Republika Iharanira Demokrasi ya Congo, Joseph Kabila
Perezida wa Republika Iharanira Demokrasi ya Congo, Joseph Kabila

Manda ya kabiri ari nayo ya nyuma ya Perezida Kabila izarangira mu mwaka w’2016, ariko yagumye ku butegetsi bitewe nuko komisiyo y’amatora itashoboye kuyatangaza.