Israel yahaye abimukira byavugwaga ko bazazanwa mu Rwanda impapuro zibategeka gutaha

Abimukira babarirwa mu bihumbi  barimo abenshi bakomoka muri Afurika batangiye guhabwa impapuro zibasaba gutaha iwabo, batabikora bagafungwa.

Umwe mu bashinzwe gutanga amakuru mu biro bishinzwe abinjira n’abasohoka muri Israel, yavuze ko abarebwa n’iyo ngingo ari abimukira barengeje imyaka 18  y’amavuko badafise ibyangombwa babarirwa  mu bihumbi  38.

Minisiteri ishinzwe umutekano muri iki gihugu ivuga ko abagore ndetse n’abana bataruzuza imyaka 18 y’amavuko batarebwa n’iyi ngingo, muri rusange, abana bari musi y’iyo myaka bagera ku  4,000 .

Leta ya Israheri mu ntangiriro z’ukwa mbere yemereye amadorali 3,500 ushaka gutaha iwabo cyangwa kujya mu kindi gihugu ku bushake bwe nkuko VOA yabitangaje.

Mu munsi yashize byari byavuzwe ko ibihugu birimo u Rwanda na Uganda byemeye kwakira abo bimukira, ariko byaje kubihakana ku mugaragaro. U Rwanda ruhakana ko rutigeze rusinya amasezerano yo kwakira abo bimukira.

Kuva mu ntangirio z’umwaka wa 2017, abimukira 4,012 badafite ibyangombwa bamaze gutahuka.